Yanditswe Aug, 26 2020 09:06 AM | 94,386 Views
Ku nshuro ya mbere abakuriye inzego zishinzwe iperereza mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi baratangaza ko imyanzuro yavuye mu nama yabahuje kuri uyu wa gatau ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi bazayishyikiriza abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.Ni ibiganoro byabaye ku ncuro ya mbere nyuma y’imyaka itanu ishize ibihugu byombi n’umwuka utari mwiza.
I Nemba aho u Rwanda ruhanira imbibi n'u Burundi niho iyi nama yateraniye ihuza inzego z'iperereza mu Rwanda no mu Burundi ndetse n'abahuza muri ibi biganiro bo mu bihugu bigize inama mpuzamahanga ku karere k'ibiyaga bigari ICGLR.
Afungura iyi nama, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw'iperereza mu ngabo z'u Rwanda ndetse na mugenzi we w'u Burundi Col. Ernest Musaba ukuriye uru rwego rw'iperereza mu ngabo z'u Burundi babanje kugaragaza ko ibi biganiro ari intangiriro nziza.
Brig. Gen Nyakarundi yagize ati ''U Rwanda rwemera uruhare rw’urwego rukurikirana ibibera ku mipaka, ubwitange bw’abarugize mu guharanira ko amahoro n’umutekano no kubaka kwizerana hagati y’ibihugu bituriye ibiyaga bigari, iyi ni nayo mpamvu iduhurije hano muri iki gitondo. Nongeye kubashimira mwese kdi ntegereje mfite icyizere imyanzuro y’ingirakamaro ku gusangira amakuru arebana n’umutekano imwe mu ntambwe y’ingirakamaro iganisha ku guhangana n’ibikorwa by’ubucengezi byambukiranya imipaka by’imitwe ya CRND, FLN ku butaka bw’u Rwanda no mu ishyamba ry’ikibira mu Burundi.''
Na ho Col Musaba ati ''Iyi nama ibaye mu gihe umutekano wo muri aka gace k`uburasirazuba bwa congo Kinshasa muri rusange no ku mupaka uhuza Uburundi n` urwanda by`umwihariko utifashe neza, ba nyakubahwa mwese muri aha iyi nama ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku mpamvu zitera umutekano mucye kandi twizeye kutabogama kwanyu kugirango ukuri kujye ahagaragara kandi ubutabera bwubahirizwe.''
Nyuma yo gufungura iyi nama ku mugaragaro ibiganiro byakomereje mu muhezo bimara amasaha agera kuri 7 icyakora ababirimo bafataga umwanya w'iminota itari myinshi bakajya mu karuhuko, ibi biganiro byatangiye mu gitondo byaje gusozwa mu masaa kumi z'umugoroba maze Umuyobozi w'ingabo zishinzwe kugenzura ibibazo by'umutekano ku mipaka y'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari Col. Leon Mahounghou agaruka ku byavuye muri iyi nama.
Ati ''Twatanze ibitekerezo ku byakorwa n'impande zombi bitagamije gusa gucyemura ibibazo bimaze igihe kirekire ahubwo byanafasha kuzahura umubano n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.''
Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by'umutekano ku mipaka y'ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari, ni urwego rwa gisirikare ruhuriweho n'ibihugu 12 byo muri aka karere.
Imyanzuro y'iyi nama igiye kugezwa ku bagaba bakuru b'ibihugu byombi ari bo bazagena igihe iy'ubutaha izabera, ni inama ifatwa nk'intangiriro y'urugendo rwo guhosha ibibazo bikunze kugaragara ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi.
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru