Yanditswe May, 14 2022 20:01 PM | 73,066 Views
I Paris mu Bufaransa hamaze gutahwa umuhanda witiriwe Birara Aminadabu wafashije cyane abanyabisesero kwirwanaho bahangana n’abicanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Umuryango Ibuka mu Bufaransa ukavuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu dukomeza kwigisha amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Rwagati mu Mujyi wa Paris ahazwi nka 18 eme arrondissement ni ho hashyizwe umwanya witiriwe Aminadabu Birara, ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari abanya Bisesero bagaragaje mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.
Kaze Ornella umujyanama muri Ambassade y’u Rwanda mu Bufaransa avuga ko kugira umwanya nk’uyu mu gihugu cy’amahanga bifite akamaro kanini.
Nsanzimana Etienne, Umuyobozi wa Ibuka mu Bufaransa we asanga ubu ari ubundi buryo buzafasha kurushaho kurwanya abahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Umuhungu wa Birara Aminadabu yari ifite imyaka 15 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Kuba ubutwari bw’abanyabisesero bwaramenyekanye no mu mahanga ngo bikwiye gutuma Abanyarwanda bakomeza guharanira ubutwari mu gihugu cyabo.
Uyu mwanya witiriwe Birara mu Mujyi wa Paris ni urwibutso rwa gatatu mu Mujyi wa Paris rugaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rukaba urwa 11 mu Bufaransa bwose.
Jean Damascène MANISHIMWE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru