Yanditswe Mar, 12 2022 21:13 PM | 45,029 Views
U Bubiligi bwamurikiye Minisiteri y'Ibikorwa remezo imishinga bwateye inkunga yo kwagura umuyoboro w'amashanyarazi mu Karere ka Rubavu ukava kuri kilovolute 6 watangaga ukagera kuri 30.
U Bubiligi bwijeje ko bazakomeza gufatanya na Leta y’ u Rwanda mu mishinga nk 'iyi ihindura imibereho y'umuturage.
Muri uyu mushinga havuguruwe imiyoboro yahubatswe mu myaka irenga 30 ishize. Yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolute (kV) 6,6 bugera kuri kilovolute 30.
Ibi byagezweho nyuma yo kubaka za kabine 20 ndetse zose zishyirwamo imashini ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi.
Hanubatswe kandi imiyoboro mishya ireshywa n’ibilometero 14 by’imiyoboro iringaniye n’ibirometero 34.7 by’imiyoboro mito.
Binyuze muri uyu mushinga hanashyizweho amatara yo ku mihanda ku birometero bigera kuri 7.2 mu Murenge wa Gisenyi.
Abatuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko kuba ingufu z’ amashanyarazi zarongerewe byakemuye ikibazo baterwaga no kutagira amashanyarazi ahagiije.
Kuva mu mwaka wa 2014, binyuze mu Muryango Enabel, u Bubirigi bwagiye butera inkunga imishinga myinshi yo guteza imbere ingufu mu Rwanda harimo iyo gukwirakwiza amashanyarazi ndetse no kwagura imiyoboro yayo.
Ikubiye mu nkunga ingana na miliyoni 39 z’amayero yashyizwe muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi. Binyuze muri iyi nkunga ibilometero bisaga 1000 by’imiyoboro mishya y’amashanyarazi byarubatswe ndetse ingo zisaga 50,000 zihabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ambasaderi w’u Bubirigi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko u Bubirigi butewe ishema no kuba bwaragize uruhare mu guteza imbere ingufu mu Rwanda.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yacyeje ubufatanye bw'u Bubiligi ashimangira ko hari byinshi bimaze kugerwaho biturutse ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse ko bukomeje kuba imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.
Urwego rushinzwe Ingufu mu Rwanda rukomeje gutera imbere uhereye ku nganda zitanga amashanyarazi, imiyoboro iyageza mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’iyakwirakwiza mu baturage.
Ubu ingo zifite amashanyarazi mu gihugu zirasaga 68.48%.
Intego nyamukuru u Rwanda rwiyemeje ni uko bitarenze umwaka wa 2024, ingo zose zizaba zifite amashanyarazi, inganda ziyatunganya zikiyongera ku buryo ingano yayo iba ijyanye n’iterambere igihugu kigezeho, ndetse n’imiyoboro iyakwirakwiza ikongererwa imbaraga ku buryo nta mashanyarazi yongera gutakara cyangwa ngo acikagurike bya hato na hato.
Didace NIYIBIZI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru