AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

I Rwanda h’i Rutunga hasabiwe guhabwa umwihariko

Yanditswe Mar, 01 2024 14:29 PM | 111,997 Views



Abatuye Umurenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo basabye inzego zibishinzwe gusigasira ibimenyetso by'amateka y'ahitwa i Rwanda n'ibindi bice bya Gasabo ifatwa nk'igicumbi ikaba n'inkomoko y'u Rwanda rwa none.

Gasabo ni agace kamamaye kubera amateka y'abami n'abandi Banyarwanda bahatuye ubwo u Rwanda rwatangiraga kwirema mu binyejana byo hambere.

Abatuye mu Kagari ka Gasabo bavuga ko ibimenyetso by'amateka bikendera uko imyaka ihita, bagasaba ko ababishinzwe bita kuri iki kibazo.

Ntagwabira André ushinzwe Ubushakashatsi mu Nteko y'Umuco, yavuze ko i Gasabo hari ku rutonde rw'uduce 107 twahawe umwihariko mu gusigasira amateka n'umuco Nyarwanda, hakaba hagishakishwa ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutunga buvuga ko Gasabo ifatiye runini Umujyi wa Kigali kubera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uhaboneka.

Abaturage b'i Gasabo bavuga ko uburyo bunze ubumwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare byagize muri gahunda y'ubudaheranwa ari andi mateka bihariye.

Mu bimenyetso bike by'amateka n'umurage w'u Rwanda bisigaye i Gasabo mu Murenge wa Rutunga, harimo igiti bita icubya, umusumba cyangwa umuvugangoma bivugwa ko kimaze imyaka isaga 700, n'ibigabiro by'abami ari yo mivumu iteye ku matongo y'aho bari batuye.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz