Yanditswe Apr, 29 2019 07:11 AM | 5,307 Views
Ubuyobozi bw'ibitaro byitiriwe umwami Faisal burahumuriza abanyarwanda ko ikibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi cyibasiye cyimwe mu byumba by' ibi bitaro nta murwayi byagizeho ingaruka ndetse serivise zikaba zikomeje gutangwa nk'ibisanzwe.
Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa kumi nimwe na saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa gatandatu nibwo
ikibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi cyibasiye imwe kimwe mu
byumba by'ibitaro byitiriwe umwami Faisal, igice
kirimo insinga z'amashanyarazi cyohereza umuriro mu maservisi yose y'ibi bitaro
bituma habaho impinduka ku mitangire ya serivisi.
Ubwo Iki kibatsi cy'inkongi cy'umuriro w'amashanyarazi cyagaragazaga umwotsi hejuru muri ibi bitaro harimo abarwayi 113, barimo 22 b'indembe n'abana baba bavutse badashyitse.
Bikiba abarwayi bari bakenewe ubuvuzi bwihuse bari 8 bahise boherezwa kuvurirwa ku bitaro bikuru bya
KAMINUZA bya Kigali, ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ibitaro bya KACYIRU.
Gusa nyuma y'amasaha 3 iki
kibazo cyibaye, hakorwa ibishoboka byose ngo gikemuke, hakorwa n'ubutabazi
bw'abaganga bita ku barwayi kugira ngo hatagira uwabura ubuzima kubera iki
kibazo, serivisi zongeye gutangwa uko bisanzwe.
Kuri ubu imitangire ya serivise z'ubuvuzi muri ibi bitaro bya FAISAL irakomeje.
Bamwe mu barwaza barimo iki kibazo cyivuka ntibashatse kugira icyo bavuga. Gusa abaturiye ibi bitaro bavuga ko n'ubwo serivise zongeye gutangwa hakwiye ubushishozi ku bikorwa remezo by'ibi bitaro bimaze igihe kinini.
Kugeza ubu icyateye iki kibatsi cy'inkongi y'umuriro w'amashanyarazi ntikiramenyakana haracyakorwa iperereza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru