AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

IBUKA n'abanyamategeko bavuga iki ku cyemezo cy'urukiko cyo guhagarika kuburanisha Kabuga?

Yanditswe Jun, 07 2023 17:38 PM | 34,383 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baramagana icyemezo cyafashwe n’abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) cyo guhagarika urubanza rwa Kabuga Felicien.

Inkuru yo gusubika kuburanisha urubanza rw'umunyemari Kabuga Felicien, ufatwa nk’umuterankunga wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Abarokotse Jenoside bavuga ko iki cyemezo kirimo kudaha agaciro ubutabera abarotse bari bategereje ku rwego rwasigariyeho gukomeza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaga rwashyiriweho u Rwanda.

Umunyamategeko Richard Gisagara avuga ko kuba Kabuga ataburanye bigaragaza uruhare amahanga yagize mu gushyigikira umugambi wa Jenoside.

Urukiko rufashe iki cyemezo nyamara umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside waramaze gutanga ikirego cy'imitungo igomba kwishyurwa na Kabuga.

Komiseri ushinzwe ubutabera muri IBUKA Me Bayingana Janvier avuga ko hari icyo IBUKA igiye gukora nyuma yo gutungurwa n'iki cyemezo cy'urukiko.

Gusa inzobere mu mategeko Me Faustin Murangwa avuga ko n'ubwo urukiko rwanzuye ko rutazongera kuburanisha Kabuga Felicien, bidakuyeho ko azaryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi byibasiye inyokomuntu.

Icyemezo cy’urukiko kije gikurikira raporo ku buzima bwa Kabuga Felicien, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Uyu mugabo w’imyaka 88 yafashwe kuwa 16 Gicurasi 2020, mu nyubako y’ahitwa Asnières-sur-Seine mu nkengero z’Umujyi wa Paris mu Bufransa, amaze imyaka 26 yihisha ubutabera. Ari baterankunga b’umugambi wa Jenoside, kuko ari mu bashinze Radio RTLM yabibaga urwango mu buryo bweruye.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF