AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

IBUKA yasabye abarokotse jenoside kwima amatwi abashaka kubayobya

Yanditswe Aug, 07 2021 20:00 PM | 33,774 Views



Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Ibuka uramagana abakomeje kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi ariko bagamije kujijisha no kugoreka amateka yayo. 

Uyu muryango usaba abarokotse kudatega amatwi abo bose bagamije kubayobya bigamije indonke 

Mukandemezo Esperance yapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuri ubu atuye mu mudugudu witiriwe Nelson Mandela mu Karere ka Bugesera. Avuga ko Jenoside ikirangira we n'abana be batagiraga aho bakinga umusaya.

Icyakora ngo nyuma y'igihe gito Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe Mukandemezo yaje kubakirwa inzu n'Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi natishoboye (FARG).

Uku kandi ni na ko byagenze kuri Nyiramisiyoni Beatrice umaranye imyaka ibiri uburwayi bw'amagufwa butuma anywa imiti ihenze cyane abifashijwemo na FARG. 

Aba babyeyi bombi bavuga ko iyo hataba FARG ubuzima bwabo n'ubw'abana babo bwari kuba bubi. 

N'ubwo bimeze bityo ariko, hari abakomeje kumvikana barimo nabavuga ko barokotse Jenocide yakorewe abatutsi baba hanze y'u Rwanda badahwema kugaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda batitabwaho uko bikwiye. Iyi ngo ari na yo yabaye intandaro y'ishingwa ry'icyiswe ishyirahamwe Igicumbi rivuga ko rigamije kuba ijwi ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi .

Mu itangazo washyize ahagaragara, umuryango Ibuka ndetse n'indi miryango iwushamikiyeho, wahamagariye abarokotse Jenoside kugendera kure icyiswe ishyirahamwe Igicumbi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal avugo ko abagize iri shyirahamwe ari indashima ari na yo mpamvu nta warokotse Jenoside wagombye kubatega amatwi

Kuba bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ari na bo bagaragara mu bikorwa biyipfobya. Umushakatsi akaba n'umusesenguzi  kuri Jenoside Tom Ndahiro  asanga ngo ari ubugwingire bwo mu bitekerezo by'abagize iri shyirahamwe.

Ibuka ivuga ko itazahwema kwamagana uwo ari we wese washaka guhembera ingengabitekerezo, ihakana ndetse n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hagamijwe ko itazongera ukundi.

Dorothy Mbabazi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize