AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

IBUKA yasabye ko imanza zasizwe zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi zakwihutishwa

Yanditswe May, 15 2022 18:25 PM | 64,810 Views



Mu kwibuka kunshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside wasabye ko imanza zasizwe na Gacaca n'izindi zose zifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi zakwihutishwa kandi zikajya zicibwa mu mucyo.

Kuri iki cyumweru, abatuye Akarere ka Kamonyi, abahavuka n'inshuti zabo bakaba bunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside, banafata mu mugongo imiryango ibiri yashyinguye imibiri y'abantu babo bishwe muri jenoside iherutse kuboneka.

Abashoboye kurokoka ubwicanyi dengakamere bwabereye aha ku kamonyi mu gihe cya Jenoseide yakorewe abatutsi, bagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo, ababigize uruhare muri ubwo bwicanyi n'ababafishije kurokoka barimo n'ingabo za FPR Inkotanyi zitanze kugera mu karere ka Kamonyi

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuraga avuga ko n'ubwo hakozwe byinshi mu guha ubutabera abarokotse Jenoside harimo no kuriha imitungo yasahuwe mu gihe cya Jenoside ahanini binyuza mu nkiko Gacaca, hari imanza nke zitararangizwa kandi hari n'ibindi bibazo by'imitungo y'abarokotse Jenoside bimaze igihe mu nkiko rimwe na rimwe bikadindizwa n'imikorere itari myiza ya bamwe mubakoze b'inkiko.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi avuga ko muri rusange kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside muri iyi ntara bizarangirana na Nyakanga uyu mwaka.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr  Faustin Ntezilyayo yavuze ko agiye kuvugana n'inzego bireba ibibazo byose bishobora kubangamira inzira y'ubutabera u Rwanda rwiyemeje ku banyarwanda n'abarokotse jenoside by’umwihariko, bigashakirwa ibisubizo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko Uturere 5 ku 8 tuyigize twamaze kurangiza burundu imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside.

Kuri ubu ngo hasigaye imanza 417 zitararangizwa, muri Kamonyi by’umwihariko ku manza 52,376 z’imtungo yangijwe muri Jenoside hasigaye 3 gusa zitararangizwa.


Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama