AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

IBUKA yasabye ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa

Yanditswe Sep, 28 2022 17:42 PM | 125,519 Views



Umuryango wa Ibuka uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, urasaba ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwakwihutishwa kugira ngo hadakomeza kubaho ibyarutinza nyamara uregwa ageze mu zabukuru.  

Kuri uyu wa 4 ni bwo uru rubanza ruratangira kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi.

Felicien Kabuga yamenyekanye nk’umucuruzi ukomeye ariko na none wakoranaga bya hafi n’abanyapolitiki bakuru mu Rwanda. 

Mu 1993 ni bwo yashyingiye umuwe mu bakobwa be, umuhungu wa perezida Juvenal Habyarimana. 

Kabuga Felisiyani kandi ni sebukwe w’uwari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware we wakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Kabuga yari umurwanashyaka wa MRND, ishyaka ryateguye rikanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi. 

Uretse kuba mu bashinze bakanatera inkunga radio yigenga yashishikarije abaturage gukora jenoside, uyu wari umucuruzi ukomeye yanashinze ikigega cyo gushyigikira ingabo n’imitwe y’urubyiruko rw’amashyaka yari ahuriye ku mugambi wo kurimbura abatutsi, cyitwaga Fonds de defense nationale, FDN. Ni nawe wari ugikuriye.

Cyari gishinzwe gufasha guverinoma y’inzibacyuho y’abatabazi, kugira ngo ibashe guhangana n’abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na yo. Cyatangaga amafaranga yo kugura intwaro n’imyambaro y’ingabo n’abari mu mitwe y’insoresore zitwaraga gisirikari zari mu gihugu hose.

Kuba urubanza rwe mu mizi rutangira kuri uyu wa Kane, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Dr Alphonse Muleefu abibonamo nk'insinzi y'ubutabera bwagaragaje kutarambirwa gukurikirana abakekwaho jenoside.

Ku rundi ruhande Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga we asanga urukiko rukwiye gukora ibishoboka uru rubanza rukaburanwa mu buryo bwihuse.

Uru rubanza rugiye kubera i La Haye mu Buholandi mu gihe byari biteganyijwe ko rwari kubera i Arusha. 

Dr Muleefu asanga ahubwo byari bikwiye ko imanza za jenoside za nyuma zari zikwiriye kuburanishirizwa mu Rwanda.

Mu 1994 jenoside ihagaritswe, Kabuga Felicien yahungiye mu Busuwisi, nyuma y’ukwezi iki gihugu kirahamwirukana.

Yakomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kubaka umubano n’abayobozi bakomeye mu bihugu birimo n’ibyo mu karere ibintu byanamufashije kwihisha ubutabera bwamushakishije mu gihe cy’imyaka 25, kuko yavugwga mu bihugu birimo RDC, u Busuwisi na Kenya. 

Aha muri Kenya ho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na TPIR mu 2002 bifashishije itangazamakuru basaba ko uwagira amakuru y’aho Kabuga ari yayatanga, ndetse USA yari yashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari. 

Kabuga yagiye aca mu myanya y’intoki inzego za police na TPIR ku buryo bivugwa byabaye ubugira 3 benda kumugeraho bakabura aho arengeye. 

Ku itariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Kabuga yatawe muri yombi mu Bufaransa.

Mu 2011 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangiye gukusanya ubuhamya bushinja Kabuga kugira ngo atazafatwa hari abatangabuhamya bitabye Imana.

Kuri ubu Kabuga Felicien afite imyaka 87, afatwa nk’umuterankunga w’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi, akaba ashinjwa ibyaha bya jenoside, gushishikariza abandi mu ruhame gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

TPIR isobanura ikirego cyayo, igaragaza ko Kabuga yagiye ayobora inama zitabiriwe n’abacuruzi banyuranye zigamije gukusanya inkunga yo kugura intwaro zirimo n’imihoro, yifashishijwe cyane mu kwica abatutsi.

Félicien Kabuga kandi yari mu bayobozi ba RTLM radio yakwirakwije cyane ingengabitekerezo y’urwango yatije umurindi jenoside. 

Kabuga akaba yari afite ububasha n’ubushobozi kuri gahunda zose zayo, imikorere ndetse n’imicungire y’umutungo wayo (TPIR).

Kabuga kandi ashinjwa kuba yarahagarikiye ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe i Gisenyi na Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej