AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urukiko ICC rurasoma urubanza rwa Ntaganda Bosco ushinzwa ibyaha 13

Yanditswe Jul, 08 2019 09:40 AM | 7,815 Views



Kuri uyu wa 8 Nyakanga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rurasoma urubanza Umunyekongo Ntaganda Bosco umaze imyaka 4 aburanishwa na rwo ku byaha 13 birimo ibyibasiye inyokomuntu.

Ntaganda ashinjwa ibyaha by'ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara bo gusambanya, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo yahoze ari umwe mu nyeshyamba zitwaga ‘Forces Patriotiques pour la Libération du Congo,’ aho ibyaha ashinjwa bavuga ko yabikoze hagati ya 2002 na 2003.

Mu maburanisha yose yabaye Ntaganda yagiye atera utwatsi ibi byaha ashinjwa.

Ntaganda wari wariswe izina rya ‘terminator’, bivuze umunyabugome bwinshi, muri 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika iri i Kigali, aho yavuye yerekeza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Umuyobozi w’uyu mutwe, Thomas Lubanga na we muri 2012, yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bisa nk’ibyo Ntaganda ashinjwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura