Yanditswe Apr, 15 2019 21:14 PM | 3,806 Views
Urwego rw’igihugu
rw'ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko icyumweru cy'icyunamo cyashoje habonetse
ibirego 72 by'ingengabitekerezo ya Jenoside ubu abayicyetseho bari mu mahoko
y'ubutabera.
Muri ibyo birego birimo abantu 72 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside abantu 69 nibo bari mu butabera aho bakurikiranyweho ibyo byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ibyo birego byatanzwe ibyinshi bishingiye ku magambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'uhugenzacyaha Mbabazi Modetse abisobanura.
yagize ati :
"Cases zagaragaye z'ibikorwa bifatika ni 4 aho habayeho kurandura imyaka y'abarokotse Jenoside no gutema amatungo, cases 2 zo kurandura imyaka na cases 2 zo gutema amatungo ibindi ni ibishingiye ku magambo guserereza, gutukana, no kuvuga amagambo yose yerekerenye n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naphtar avuga ko uko imyaka ishira ibyaha by'ingengabitekerezo bigenda bigabanuka kubera amategeko yashyizweho ahana ibyo byaha.Gusa ku rundi ruhande hari amagambo arimo ingengabitekerezo atera ubwoba ndetse agahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati
"Umuntu muturanye, umuntu mubana, akenshi iyo yatuye akavuga amagambo nkariya bakoresha utekereza ko n'ibindi yabikora no mu bikorwa ibyo avuga yanabikora, rimwe na rimwe no ku mutima aba abifiteho, usanga mu byukuri birahungabanya, bitara ubwo abarokotse Jenoside ariko inzego z'ubuyobozi usanga aho icyaha cyagaragaye zigerageza kubegera n'inzego z'abacitse ku icumu abantu bakabahumuriza kandi ikindi gitanga icyizere ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda ni icyaha gihanwa."
Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange abaturage bakoranye neza na polisi mu cy'umweru cy'icyunamo.
yagize ati
"Turushaho gukorana n'inzego zikorana na polisi mu gutanga amakuru, za community pilicing commitees, za Youth volunterees, anti-crime clubs, kugirango ikintu cyose cyagaragaraye amakuru agerere kuri polisi igihe nayo itabare ku gihe ndetse n'izindi nzego zitandukanye zigere uko zitabara, kandi na makuru ajyanye n'ingengabitekerezo yagereye kuri polisi ku gihe ndetse ku buryo n'ubugenzacyaha buhita bubigiramo uruhare iperereza rigakorwa kare turagirango tubabwire ko icyunamo cyatangiye neza kigasoza neza.
Umuntu uhamwe n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenosode ahabwa igihano cy'igifungu kuva ku mwaka 5 kugera ku myaka 7.
Inkuru ya Kwizera John Patrick
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru