AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

IHUNGABANA RISHINGIYE KURI JENOSIDE RIRAGENDA RIGABANUKA

Yanditswe Apr, 10 2019 07:53 AM | 6,895 Views



Bamwe mu barokotse Jenoside bari baragizweho ingaruka n’ihungabana baravuga ko uko igihugu kigenda gitera imbere ari nako ihungabana ryabo rigenda rigabanuka.

Ubushakashatsi bwakoze mu mwaka wa 2018  na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, na  Minisiteri y’Ubuzima bwagaragaje ko mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana ubwo hakorwaga ubushakashatsi.

Bwagaragaje kandi ko abantu 27.9 % mu barokotse Jenoside bagifite ihungabana, muri abo bafite ihungabana abagabo ni 28% naho abagore bakaba 27%.

Mu bafite kuva kumyaka 24 kugeza kuri 30 ho ngo igipimo kiri hasi kuko abafite ihungabana ari 18%, naho abari hejuru y’imyaka 35 bo abafite ihungabana bangana na 35%.

Ku bijyanye n’agahinda gakabije, mu banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35, abagera kuri 12% bari bafite iyi ndwara naho mu bacitse ku icumu bafite hagati ya 24-65, abari bayifite ni 35%.

Ikibazo gikomeye ni uko hari abafite ihungabana batajya kwa muganga bose ngo bafashwe, kuko hari umubare munini w’abashakira ibisubizo mu madini n’amasengesho bagera kuri 40% , no mu bavuzi gakondo bangana na 29.6 %.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bahuye n’iki kibazo baravuga ko kigenda kigabanya ubukana.

Jeannette Niyomufasha, uwarokotse, Kicukiro

''Sinaryaga sinavugaga ahubwo nararwanaga, hamwe n'abajyanama b'ubuzima, ukabona baramfashije ariko Imana cyane nabonye yarabigizemo uruhare kuko nabonye ko nta wundi muntu wari kuzashobora umutima wanjye cyangwa ngo anshyire ku murongo. Mu cyunamo cy'umwaka ushize ndavuga ngo ko njya mpimba indirimbo z'Imana nkazandika uwakora iy'Icyunamo? kandi narazitinyaga nkumva ntanazumva, ndaza ndayikora. Iriya ndirimbo yaramfashije mu buzima ntangira kuzajya njya no kwibuka kuva nabaho. Abajyanama b'ubuzima uruhare rwabo bakarukora hanyuma Imana nayo igakora uruhare rwayo, ubu ndumva ndi muzima nta kibazo,''

Umwe mu barokotse, Gasabo:

''Kuri ubu igihugu cyacu ni sawa kiradushyigikiye, kiranadukunda uragenda wisanzuye ntawe uguhiga, ntabwo umuntu agenda afite ubwoba kandi ubungubu batwigishako ubona umuntu ukamubona nka mugenzi wawe, ibyo ngibyo ukumvako byarangiye ukagerageza kubyikuramo kandi ukanihagararaho ukumva y'uko icyo ari cyo cyose ushaka gukora uragikora, hamwe na none no gusenga nibyo  bituma umuntu urenga bya bindi byo ukomeza kuba mu gahinda.''

Chaste Uwihoreye, impuguke mu myitwarire ndetse n'indwara zo mu mutwe avuga ko hakiri zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu guhangana n'ikibazo cy'ihungabana. Muri  izo mbogamizi harimo  imibereho y'abarokotse, imyumvire y'abaturanyi babo, ndetse n'umubare muke w'abaganga b'inzobere mu bigendanye no kuvura indwara zo mu mutwe n'ihungabana by’umwihariko.


Chaste Uwihoreye, Umuyobozi w'Ikigo Uyisenga Ni Imanzi akaba n'impuguke ku bibazo byo mu mutwe n'imyitwarire:

''Ibibazo by'ubwoba ni ukuvuga ko ihungabana rigenda rivamo ubundi burwayi bufitanye isano n'ihungabana, iyo ni imbogamizi ya mbere. imbogamizi ya kabiri ni uko uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ihungabana nta cyuma cya labo kugeza ubu cyirabasha kureba mu mutima ngo kibubone ukaza gusanga mu gihugu wenda usibye hakeya hari inzobere  mu bitaro, nk'ibitaro by'indwara zo mu mutwe nk'i Ndera ku Cyizere n'ahandi bashobora kuba bafite abahanga bashora kugerageza kubipima ahandi baracyari bakeya. Birasaba rero y'uko mu baturage cyangwa se mu muryango hasi hamanuka hakabamo abantu bashobora gupima ngo babone se mu banyarwanda iryo hungabana rihagaze gute, ryahindutse iki, ryafashe iyihe shusho, ryavurwa gute.''

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo gishinzwe ubuzima RBC DR Yvonne Kayiteshonga, avuga ko hari ingamba zafashwe mu guhangana n'ikibazo cy'ihungabana, bityo agasaba abanyarwanda kuba hafi abarokotse no kubafasha mu gihe biri ngombwa.  Avuga kandi ko hari byinshi byakozwe n'ibiri gukorwa mu guhangana n'ikibazo cy'ihungabana, harimo nko kongera ubumenyi, ibikoresho nk'Ambulance, no gusaba abantu kumenya ubutumwa buvugirwa ahari abantu bagiye kwibuka.

Agira ati ''Twongereye ubumenyi bagenzi bacu baboneka muri Croix Rouge, AERG, n'indi miryango cyane cyane iyabacitse ku icumu rya Jenoside, twakoze inama hamwe na bagenzi bacu bakorerera mu bitaro by'uturere kugirango dushyire hamwe imikorere tuzinjire muri iki gihe twiteguye. Twahuguye abanjyanama b'ubuzima barenze ibihumbi 50,005 kugirango aho abantu bagiye kwibukira mu midugudu bazabe bahari kugirango bafashe iyo habonetse ibibazo by'ihungabana, abantu bakunda kugira intege nkeya n'abana, ingimbi n'abangavu n'abantu bakuze cyane tubabe hafi tubereke urukundo tubafashe mu gihe bibaye ngombwa. Ikindi ni uko hari serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima, ku bitaro by'uturere, ku bitaro byose by'igihugu iyo bibaye ngombwa ko umuntu ajyayo bakamufasha.''



Inkuru ya Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira