Yanditswe Mar, 17 2019 12:01 PM | 5,377 Views
Abana b’abakobwa barakangurirwa kwitinyuka no kwigirira icyizere mu gihe bari ku masomo kuko ari cyo kizabafasha gutsinda neza amasomo yabo harimo n’ayo bafata nk’aho ari ay’abasaza babo. Ibi byagarutsweho mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cy’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza batsinze neza amasomo yabo mu mwaka ushize wa 2018 mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.
Umwe
mu bagize Nyobozi y’Umuryango Imbuto Foundation, Regine Iyamuremye, asaba ko
abakobwa baba aribo bafata iyambere mu kwimenya bakirinda ibishuko bibabuza
gukurikira amasomo yabo kuko ibibakorerwa byose bizaza bishingiye ku bupfura
n’ubwitonzi byabo.
Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean De Dieu yemeza ko
guhemba abakobwa batsinze ku rusha abandi bigira uruhare mu gutinyura n’abandi
, bityo bakumva ko bagomba guhangana na basaza babo no kuri ya masomo ya sciences yajyaga afatwa nk’ayabahungu.
Dushimiyimana Dorothee na Kwihangana Akisa, bamwe mu bakobwa bahembwe n’Umuryango Imbuto Foundation kuko batsinze neza amasomo mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2018, bavuga ko kuba bahawe ibihembo bibahaye imbaraga zo gukora cyane mu myigire yabo kuburyo ubutaha bazatsinda kurusha uko bari batsinze mbere.
Abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka wa 2018 bahembewe mu karere ka Gisagara ni 70. Bakaba ari abatsinze mu mashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye. Bakaba bahembwe ibikoresho bitandukanye bizajya bibafasha mu myigire birimo za Mudasobwa, impamyabumenyi, ibitabo ndetse n’amafaranga ibihumbi 20000 kuri buri umwe azabafasha gufunguza Konti.
Inkuru ya Jean Pierre Ndagijimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru