AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

IMBUTO FOUNDATION YAHEMBYE ABANA B’ABAKOBWA BATSINZE NEZA

Yanditswe Mar, 17 2019 12:01 PM | 5,377 Views



Abana b’abakobwa barakangurirwa kwitinyuka no kwigirira icyizere mu gihe bari ku masomo kuko ari cyo kizabafasha gutsinda neza amasomo yabo harimo n’ayo bafata nk’aho ari ay’abasaza babo. Ibi byagarutsweho mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cy’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza batsinze neza amasomo yabo mu mwaka ushize wa 2018 mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.

Umwe mu bagize Nyobozi y’Umuryango Imbuto Foundation, Regine Iyamuremye, asaba ko abakobwa baba aribo bafata iyambere mu kwimenya bakirinda ibishuko bibabuza gukurikira amasomo yabo kuko ibibakorerwa byose bizaza bishingiye ku bupfura n’ubwitonzi byabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean De Dieu yemeza ko guhemba abakobwa batsinze ku rusha abandi bigira uruhare mu gutinyura n’abandi , bityo bakumva ko bagomba guhangana na basaza babo no kuri ya masomo  ya sciences yajyaga afatwa nk’ayabahungu.

Dushimiyimana Dorothee na Kwihangana Akisa, bamwe mu bakobwa bahembwe n’Umuryango Imbuto Foundation kuko batsinze neza amasomo mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2018, bavuga ko kuba bahawe ibihembo bibahaye imbaraga zo gukora cyane mu myigire yabo kuburyo ubutaha bazatsinda kurusha uko bari batsinze mbere.

Abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka wa 2018 bahembewe mu karere ka Gisagara ni 70. Bakaba ari abatsinze mu mashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye. Bakaba bahembwe ibikoresho bitandukanye bizajya bibafasha mu myigire birimo za Mudasobwa, impamyabumenyi, ibitabo  ndetse n’amafaranga ibihumbi 20000 kuri buri umwe azabafasha gufunguza Konti.


Inkuru ya Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira