Yanditswe Mar, 25 2019 09:48 AM | 5,133 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku
mugaragaro Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Abayobozi b'Ibigo by’Ubucuruzi muri Afurika.
Ni imwe mu nama zikomeye zihuza abayobora inzego z’abikorera ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama bose aho baturuka hose ku Isi; yavuze ko kuva mu mwaka ushize mu Rwanda hasinyiwe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Yavuze ko ubu hamaze gukorwa byinshi mu gutangiza iri soko; ko ubu hasigaye igihugu kimwe kizashyira mu bikorwa amasezerano y’iri soko maze rigahita ritangira.
Yavuze ko ku mugabane wa Afurika inzego z’abikorera zigwiye gufashwa gukora neza; ko abayobozi b’inzego z’abikorera bakwiye gutekereza ku bikwiye gushyirwamo ingufu no guhindurwa mu guteza imbere ishoramari n’iteramber.
Yavuze ko kugira ngo isoko rusange rya Afurika rikorwe neza bisaba ibihugu kuganira kugira byoroherezanye kuko umugabane wa Afurika mu myaka mike iri imbere ari wo uzaba ufite umubare munini w’abantu bafite imyaka yo gukora ku Isi yose bityo bakwiye kubona akazi muri iri soko.
Yavuze ko imikoranire y’ibihugu ibyara ubukungu n’imibereho myiza; kimwe cya kabiri cya miliyari imwe na miliyoni 200 z’abantu bafite imyaka yo gukora muri Afurika ni abagore; iyi niyo mpamvu bakwiye gushyirwa muri gahunda zose zitegurwa.
Yavuze ko inzego z’abikorera n’iza Leta bakwiye gukorana mu kugera kuri ibi; avuga ko afurika ikwiye gushaka uburyo yahangana ku isoko ryo gukora ibintu bifite umwimerere aho kwita cyane ku bwinshi no ku kiguzi.
Iyi nama izamara iminsi ibiri ibaye ku nshuro ya 7 yitabiriwe ya n'abaperezida 4 bo muri Afurika, abayobozi 700 b'ibigo (CEOs) binyuranye; n'abantu banyuranye 1,800 baturutse mu bihugu 70.
Muri aba bayobozi bakuru barimo Felix Antoine Tchisekedi wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo; Faure Gnassimbe wa Togo, Madame Sahle-Work-Zewde wa Ethiopia, Ministre w’intebe wa Cote d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly n’abandinbayobozi batandukanye.
Inkuru ya Ismael Mwanafunzi
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru