Yanditswe Apr, 03 2020 09:41 AM | 19,267 Views
Kuri uyu wa Kane, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 kibasiye isi n’u Rwanda rurimo.
Aya mafaranga azatangwa nk’inguzanyo yihuse igamije gufasha u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo ndetse n’ingaruka zacyo ku bukungu.
IMF ivuga ingaruka ku bukungu zatewe n’icyorezo cya COVID 19 zatangiye kwigaragaza mu Rwanda, aho byatumye hakenerwa ingengo y’imari mu guhangana cyo ndetse abayobozi bakaba barihutiye gufata ingamba zo guhangana na cyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Iyi nguzanyo ije nk’inyongera ku zindi nkunga mpuzamahanga zigamije guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru wa IMF yavuze ko aherutse kuvugana na Perezida Kagame amubwira ko IMF yiteguye gutera inkunga ibihugu bya Afurika mu rugamba rwo kurwanya COVID 19.
Kugeza ubu mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, aho ibikorwa binyuranye birimo iby’ubucuruzi, ingendo z’indege, ubukerarugendo n’ibindi byabaye bihagaze. Ikintu abasesengura ubukungu basanga kizagira ingaruka ku Gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko ingamba zafashe zimaze gutanga umusaruro kuko zatumye iki cyorezo kidamomeza gukwirakwizwa.
Mu Rwanda abamaze gutangazwa ko banduye bamaze kuba 84, ndetse Minisiteri y'Ubuzima ikaba ikomeje gushakisha ababa barahuye n'abo banduye kugira ngo bitabweho.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru