AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Imibare ikoreshwa mu ibarurishamibare ikwiye kugira uruhare mu iterambere -SENA

Yanditswe Jun, 07 2019 09:14 AM | 10,832 Views



Mu kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda ku bushakashatsi bwa 5 ku mibereho rusange y'ingo mu mwaka 2016-2017, abasenateri bagarutse ku ruhare rw'ibipimo bitangwa n'icyo kigo n'uruhare byagira mu iterambere, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere by'igihugu 

Senateri Musabeyezu Narcisse yavuzeko ubundi ibarurishamibare yakabaye ifasha mu iterambere ry'igihugu ndetse ni mibereho yabaturage.

yagize ati ''Njye nagira ngo mbibarize, imibare babona yagombye kuba ifasha abaturage guhindura imibereho. Abayobora abaturage, bakwifashisha gute imibare mu miyoborere. Iyi mibare babona yagombye kuba ifasha abaturage guhindura imibereho.''

naho Senateri Muhongayire Jacqueline  imikoranire n'inzego no guhana amakuru byakabaye binozwa.

yagize ati ''Ibi bintu bijyanye n'imikoranire y'inzego no guhana amakuru numva bikwiye kunozwa.Gusa, uburinganire n'ubwuzuzanye iyo biigeze mu bukungu biracyari hasi cyane. Guhuza imibare y'abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, n'abagore bari mu bukungu, ntabwo biranoga.''

Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare Yvan Murenzi avuga ko ubushakashatsi bukorwa buzajya bugira uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage kandi bujye bwifashishwa n'inzego zinyuranye mu iterambere, ariko hibandwa ku gusobanurira inzego zinyuranye ngo zimenye ibikorwa ibyo ari byo':

Ubu bushakashatsi bwa 5 ku mibereho rusange y'ingo(EICV 5) mu mwaka 2016-2017 bwashyizwe ahagaragara mu kuboza 2018, bukaba bureba imyaka 3 guhera mu mwaka w'ingengo y'imari  2014-2015. Mu mibereho rusange y'ingo hasesengurwa ibitunga imiryango umunsi ku munsi, amafaranga yinjiza ku mwaka, imirimo itunze abagize umuryango, uko ibiciro bihagaze ku masoko, uko bagerwaho na serivisi n'ibindi.


INKURU YA BICAMUMPAKA John




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura