Yanditswe May, 30 2019 10:37 AM | 25,816 Views
Mu mishinga minini
n’ibikorwa bizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ndetse n’imibare
y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka 3, nk’uko
byasesenguwe mu nyandiko ikubiyemo ibitekerezo by’abadepite n’iby’inzego
zinyuranye, hagaragaramo gukomeza kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya
Bugesera, Kongerera ubushobozi Banki y’amajyambere y’u Rwanda, BRD, kuziba icyuho
cyagaragaye mu ngengo y’imari, kwishyura ibirarane n’ibindi.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.424,5 bingana na 49.5% y'ingengo y'imari yose ya Leta, naho azakoreshwa mu ngengo y'imari y'iterambere azagera kuri miliyari 1,152.1.
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu Dr Munyaneza Omar mu bisobanuro yahaye inteko rusange y'abadepite, yagize ati "Harimo imishinga y'ingenzi nko kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya Rwandair, kongerera ubushobozi BRD n'ibindi. Ayo mafaranga azagera kuri miliyari 244.1 bingana na 8.5% by'ingengo y'imari yose ya Leta. Amafaranga yo kwishyura ibirarane angana na miliyari 30.6. Icyuho muri rusange kingana na miliyari 618.7, mu kuziba icyo cyuho, Leta ikaba izafata inguzanyo zo hanze zingana na miliyari 456.5, ifate inguzanyo z'imbere mu gihugu zingana na miliyari 145.3 hamwe na miliyari 16.9 z'ubwizigame bw'igihugu.''
Perezida w’umutwe w’abadepite Hon. Donatille Mukabalisa ashima akazi kakozwe n’abateguye iyi nyandiko yashyikirijwe inteko rusange. Yagize ati "Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu, yakoze akazi gakomeye kandi kanoze ko kwegeranya ibitekerezo byose, inyandiko yari iteguye neza. Mbashimiye nshingiye ku bwitange n'umurava byaranze abagize iyi komisiyo n'abakozi babafashije.''
Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y'umwaka utaha wa 2019/2020 n’iy’igihe giciriritse yemejwe n’inteko rusange ku bwiganze busesuye ikaba izashyikirizwa guverinoma mbere y’uko itorwa igahinduka itegeko.
Inkuru ya Bicamumpaka John
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru