AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasesenguzi bavuga ko guhemba abanyamakuru bituma abaturage babagirira icyizere

Yanditswe Nov, 07 2018 22:16 PM | 12,777 Views



Abakora umwuga w'itangazamakuru banahawe ibihembo mu bihe bitandukanye barishimira ko umwuga bakora uhabwa agaciro n'inzego zitandukanye. Ibi kandi birashimangirwa n’abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko itangwa ry’ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru n’ibiganiro byiza buri mwaka bituma abanyamakuru bagirirwa icyizere n’abaturage.

Abanyamamakuru bagiye bahabwa ibihembo mu bihe no mu buryo butandukanye bavuga ko ibi byabateye akanyabugabo mu mwuga wabo ndetse bakarushaho kuwunoza.

Umwarimu w’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda Jean Pierre Uwimana asanga gutanga ibihembo ku banyamakuru bakoze neza bitanga icyezere ku bakora umwuga w’itangazamakuru ndetse abaturage nabo bakarushaho kubagirira icyizere.

Umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru PeaceMaker Mbungiramihigo nawe ashingira ko gutanga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru n’ibiganiro byiza bigira uruhare mu kubaka abanyamakuru b’umwuga.

Muri 2012 ubwo hatangiraga igikorwa cyo guhemba abanyamakuru icyo gihe ibihangano by'abanyamakuru 35 nibyo byashyizwe mu irushanwa, umubare w'abatabira irushanwa wagiye wiyongera umwaka ku wundi ubu uyu mwaka  ibihangano by'abanyamakuru byabaye  846 byaturutse mu bitangazamakuru 43.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage