Yanditswe May, 12 2019 14:05 PM | 4,526 Views
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barakangurirwa guhitamo amashami
bagomba kwigamo hashingiye ku bushobozi bwabo. Ibi kandi bagomba no kubikora
bazirikana icyerekezo cy’igihugu.
Umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Kagarama mu mujyi wa Kigali Nkurunziza Sam avuga ko kuganiriza abanyeshuri bakamenya amashami atandukanye n'icyo bisaba kugirango bazayige ari ingenzi mu burezi bw'abanyeshuri kuko hari igihe umunyeshuri asoza amashuri yisumbuye ataramenya icyo akwiye kuziga muri Kaminuza.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi Dr. Irenee Ndayambaje avuga ko abanyeshuri bakwiye kujya bahitamo amasomo ajyanye n'icyererekezo cy'igihugu.
Gahunda yo gusobanurira abanyeshuri amashami atandukanye kugirango bajye bahitamo basobanukiwe bazajya bayifashwamo n'inyoborabiganiro zakwirakwijwe mu mashuri yose yo mu gihugu.
Aba bose bemeza ko ingaruka zo kutaganiriza abana ngo bamenye ubushobozi bwabo bishobora gutuma bahitamo amashami badafitiye ubushobozi ibintu bikunze kubagiraho ingaruka mu myigire yabo ya Kaminuza.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru