Yanditswe Mar, 28 2019 07:26 AM | 10,256 Views
Abaganga babaga indwara zifata imyakura no mu bwonko bagira inama abaturage
ko kwivuza hakiri kare aribyo bifasha umuntu kuba yabagwa neza maze agakira. Kuri
ubu mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali
CHUK ku bufaranye n'umuryango Legacy of Hope w'abanyarwanda baba mu gihugu
cy'ubwongereza, abafite bene ibi bibazo bari guhabwa ubuvuzi.
Umwe mu bahuye n'ubu burwayi ni umubyeyi witwa Mukamusoni Domitilla, wo mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko, wabazwe ikibyimba ku bwonko.
Uyu mubyeyi ni umwe mu bantu 6 bamaze kubagwa mu mutwe, ku bufatanye bw'umuryango Legacy of Hope n'ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK. Abarwayi 13 bagomba kubagwa muri iki cyumweru batoranijwe hagendewe ku rutonde rw'abari bategereje kubagwa muri ibi bitaro.
Docteur Muneza Sevelien umwe mu baganga babaga ubwonko ndetse n'imyakura avuga ko mu bo babaga, hari ababa barakoze impanuka abandi bigaterwa n'ibibyimba bafite cg cancer bafite mu gice cyo mu mutwe. Kubaga izi ndwara ngo biratinda ariko biba byiza kuzivuza hakiri kare.
Uyu muganga anavuga ko abagira ibibazo byo mu bwonko bagenda biyongera ku
buryo butajyanye n'ubushobozi buhari kuri ubu, akaba ariyo mpamvu iyo habonetse
abaganga baturutse ahandi bibunganira.
Pasteur Osee Ntavuka, uhagarariye umuryango Legacy of Hope asobanura ko
uretse indwara zo mu bwonko n'imyakura, itsinda bazanye ry'abaganga bagera kuri
40 babaga ibndwara zifata mu mihogo ndetse na hernie hirya no hino mu bitaro
byo mu gihugu.
Ntavuka avuga ko uyu muryango wazanye ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 90 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ko bateganya kongera umubare w'abaganga baza muri iyi gahunda yo kunganira abaganga bo mu Rwanda.
Abaganga ku bitaro bya CHUK bavuga ko ubuvuzi bujyanye n'indwara zo mu bwonko
n'imyakura buhenze ariko ko mu Rwanda Leta ikora ku buryo ibiciro bijya hasi.
Nk'umurwayi ufite mutuelle ngo yishyura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 100
n'ibihumbi 150 kugira ngo avurwe mu gihe mu bindi bihugu ho hari aho bisaba
byibura ibihumbi 30 by'amadorari y'amerika. Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 mu
mafaranga y'u Rwanda.
Inkuru ya Carine Umutoni
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru