Yanditswe Apr, 10 2019 22:06 PM | 6,526 Views
Ku ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2019.
Ni umuhango wahurije hamwe abagize imitwe yombi y'inteko, ni ukuvuga abasenateri n'abadepite, ndetse n'abakozi bakora mu mitwe yombi.Perezida wa Sena Bernard Makuza aherekejwe n'Abasenateri n'Abadepite yashyize indabo ku mva kandi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gatagara, rushyinguwemo abantu 7358.
Mu butumwa bwe, Perezida wa Sena yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside b'i Gatagara, avuga ko Inteko Ishinga Amategeko yifatanyije n'Abanyarwanda mu bice byose by'igihugu kwibuka, ababwira ko bagomba guharanira ko Jenoside itazongera.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite kandi n’Abakozi bashyize indabo ku mva kandi banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke ruherereye mu Murenge wa Kivuruga.
Itsinda ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko n'abakozi b'Inteko Ishinga Amategeko bayobowe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru ya Divin Uwayo
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru