AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YIBUTSE ABAZIZE JENOSIDE

Yanditswe Apr, 10 2019 22:06 PM | 6,526 Views



Ku ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2019.

Ni umuhango wahurije hamwe abagize imitwe yombi y'inteko, ni ukuvuga abasenateri n'abadepite, ndetse n'abakozi bakora mu mitwe yombi. 

Perezida wa Sena Bernard Makuza aherekejwe n'Abasenateri n'Abadepite yashyize indabo ku mva kandi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gatagara, rushyinguwemo abantu 7358.

Mu butumwa bwe, Perezida wa Sena yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside b'i Gatagara, avuga ko Inteko Ishinga Amategeko yifatanyije n'Abanyarwanda mu bice byose by'igihugu kwibuka, ababwira ko bagomba guharanira ko Jenoside itazongera.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite kandi  n’Abakozi bashyize indabo ku mva kandi banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke ruherereye mu Murenge wa Kivuruga.

Itsinda ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko n'abakozi b'Inteko Ishinga Amategeko bayobowe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama