AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

IPRC Kigali: Hatangirijwe gahunda ya FIFA ya Siporo mu mashuri - Amafoto

Yanditswe Mar, 14 2023 14:18 PM | 50,229 Views



Kuri uyuwa Kabiri, Umunyamabanga w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, Madamu Fatma Samoura, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Gaspard Twagirayezu, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru FERWAFA, Olivier Nizeyimana, n'abandi bayobozi, bafunguye kumugaragaro gahunda ya FIFA ya Siporo mu mashuri igamije guteza umupira w'amaguru. Ni igikorwa cyabereye muri IPRC Kigali.

Iki ni kimwe mu bikorwa bya FIFA bibanziriza Inteko rusange yayo ya 73 izabera mu Rwanda, muri BK Arena tariki 16 Werurwe 2023.

Iyi nteko rusange kandi izatangarizwamo umuyobozi mushya wa FIFA ku isi, umwanya uriho umukandida umwe rukumbi Gianni Infantino ari nawe usanzwe uyobora iyi mpuzamashyirahamwe, umwanya yagiyeho mu kwezi kwa Kabiri mu mwaka wa 2016.

Ni inteko rusange yabanjirijwe n'ibikorwa bitandukanye bya FIFA mu gihugu byatangiye tariki ya 13 Werurwe bikazasozwa tariki 16 Werurwe, birimo n'iki gikorwa cyo gutangiza gahunda ya Siporo mu mashuri.


Jean-Paul Niyonshuti


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura