Yanditswe Dec, 29 2017 18:06 PM | 4,738 Views
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko guhashya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge binagira ingaruka ku buzima bw'abaturage bidasaba inkunga y'amahanga ahubwo ubufatanye n'abaturage. Ni nyuma yo kwerekana kuri uyu wa Gatanu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 33 z'amafaranga y'u Rwanda byafashwe mu mukwabu wamaze iminsi 2.
Ni ibicuruzwa
byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, imiti, inzoga n'ibindi birimo ibyarengeje
igihe, ibyari bibitswe ahanyuranyije n'amategeko n'ibitari ku rwego rwemewe mu
Rwanda byose byafatanywe abacuruzi babigurishaga abaturage.
Bamwe mu baturage bavuga ko amayeri y'abacuruzi bagurisha ibitujuje ubuziranenge bamaze kuyatahura ndetse ko bigoye ko haricyo bagura badashishoje.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'inganda mu kigo cy'ubugenzuzi RSB, Desire Musangwa agaragaza ko ibi bicuruzwa bigera mu baturage biciye ku mipaka itemewe bikinjizwa mu gihugu ibindi bigakorerwa mu byaro bikazanwa ku masoko nta buziranenge bifite. Mu nama yagiriye abaturage yagize ati, ''Niba ugiye kugura ikintu banza nawe ubwawe ukore igenzura ntabwo umuntu akwiye kuza gusa afata ikintu agenda, reba uburyo kibitse niba ari ikintu gikenewe kubikwa mu bukonje, Ese ko kibitse ahantu hakonje? Ese ntabwo kigeze kibyimba cyangwa ngo kibe cyaramenetse? Ese nurebaho, inyuma handitseho iki ?''
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'Igihugu, Commissioner of Polisi Emmanuel Butera asanga guhashya ibi bicuruzwa byangiza abatura-Rwanda bisaba ubufatanye bw'inzego zose mu guhanahana amakuru.
Umukwabu wo gusaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge wiswe operation Fagia Opson III wabaye tariki 20-21, uretse mu Rwanda wanabereye mu bihugu 13 byihurije mu muryango EAPCO uhuriwemo na polisi zo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba.
Inkuru irambuye mu mashusho;
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
4 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru