AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Ibigo 18 byo mu Rwanda biri kumurika ibikomoka ku buhinzi i Paris (Amafoto)

Yanditswe Feb, 26 2024 17:44 PM | 31,196 Views



Ibigo 18 byo mu Rwanda byitabiriye Imurikabikorwa ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi ‘Salon International de l’Agriculture’ riri kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri murikabikorwa aho kuri ubu ikawa, icyayi, avoka n’imbuto ari bimwe mu byo Abanyarwanda bagiye kumurika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, ubwo hafungurwaga iri murikabikorwa yatangaje ko ubwitabire bw’ibigo byo mu Rwanda bushimishije kuko hitabiriye ibigo 18 ugereranyije na birindwi byaryitabiriye mu mwaka ushize.

Ati “Hari amasomo menshi yo kwigira muri iki gikorwa harimo no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, kongera ubwiza bw’ibyo ducuruza no kwereka Abanyarwanda uko banoza ibyo bakora bikagera ku rwego nk’urwo iby’Abafaransa ruriho.’’

Iri murikabikorwa ngarukamwaka ryitabirwa n’Abafaransa n’abandi baturuka mu bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi. Muri uyu mwaka, ryatangiye ku wa 24 Gashyantare mu gihe biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 3 Werurwe 2024.

Iri murikabikorwa ryatangiye bwa mbere mu 1964. Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n’abagera kuri 672.568 mu gihe mu 2022 abarenga ibihumbi 502 bari baririmo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz