AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Ibigo by'amashuli byari byarahagaritswe na MINEDUC byafunguwe nyuma y'icyumweru

Yanditswe Aug, 26 2018 22:31 PM | 68,948 Views



Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu bigo byari byarahagaritswe by’agateganyo bigera kuri 57, barishimira ko ibyo bigo byakosoye ibyo basabwe kuburyo minisiteri y’uburezi yafashe icyemezo cyo kubikomorera bigatangira kwakira abana kuri uyu wa mbere.

College St. Andre riri i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, abana baherekejwe n’ababyeyi babo barimo kwakirwa n’ubuyobozi bw’ikigo icyumweru kimwe nyuma yabandi gutangira amasomo yabo.

Impamvu yo gutinda ikaba yaratewe n’icyemezo minisiteri y’uburezi yafatiye ki kigo hamwe n’ibindi bigo 56 hirya no hino mu gihugu cyo gutegereza icyumweru kimwe bagakosora ibitaragendaga neza byagaragajwe n’itsinda ryakoze ubugenzuzi.

Mubyo ibyo bigo 57 byari barasabwe gukora mbere yuko batangira mu cyumweru kimwe harimo ibibazo by’isuku nke, ibiryo bicye byari mu bubiko nyamara abana bagiye gutangira, ikibazo cy’urumuri rucye aho abana barira, aho barara mudasobwa zari zibitse mu bubiko aho kuba aho zagenewe guterekwa n’ibindi binyuranye.

Minisitri w’uburezi Dr. Mutimura Eugene avuga ko iki ari igikorwa cyari gisanzwe gikorwa kuburyo mu kwezi kwa 2 hari haragenzuwe ibihgo 600, mu kwezi kwa 5 hagenzurwa ibindi 600 kuburyo ibigo 90 byagenzuwe kuri iyi nshuro bikarangira 57 muribyo bisabwe guhagarrikaho icyumweru kimwe, ngo byari murwego rwo kubahwitura.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko 98% by’ibyagombaga gukosorwa byakosowe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #