Yanditswe Oct, 04 2019 22:53 PM | 31,187 Views
Ibigo by’abikorera 16 byohereje ababihagarariye mu mujyi wa Bonn mu Budage ahabera ihuriro rya Rwanda Day kuri uyu wa Gatandatu, mu rwego rwo kureshya abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi bikeneye ngo baze gukorera mu Rwanda.
Uruganda Maraphone, ni rumwe mu nganda 5 zikora telefoni ku Isi, kuri ubu rukaba rwaratangiye gukorera mu Rwanda mu cyanya cyahariwe inganda, 'Kigali Special Economic Zone', i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda, Eddy Sebera, avuga ko umubare w’abakozi uru ruganda rwatangiranye uzagenda wiyongera, cyakora ngo hari impungenge z’uko umubare w’abakozi bose uruganda rukeneye bitoroshye kubabonera icyarimwe ku isoko ryo mu Rwanda.
Yagize ati "Ubu mu gutangira uruganda dufite abantu hafi 200 kandi iyo ni 'shift' imwe gusa. Ni ukuvuga ngo dukoze shift 3 dushobora gukoresha abantu 600 barenga. Tuba dukeneye Abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye mu ikoranabuhanga bashobora gukora ako kazi kandi bakaba bishimiye no gukorera company y’inyarwanda yohereza ibyo ikora ku Isi yose."
Sebera avuga kandi ko kugira ngo uruganda Maraphone rubashe gutangira imirimo yabo, byasabye ko rwiyambaza abakozi b’abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye.
Yagize ati "Mu bantu 200 dufite ubu dufitemo abanyamahanga byabaye ngombwa ko tuzana kugira ngo batange ubwo bumenyi mu Banyarwanda. Ariko ushobora gusanga hari Abanyarwanda bafite ubwo bumenyi kandi bari hanze. Ni byo dushaka kugira ngo ku nzego zose (Levels) z’ibikoresho n’imashini ziteye imbere dufite hano mu ruganda rwacu zibe zikoreshwa n’Abanyarwanda kugira ngo tuvuge ko koko izi telefoni zikorerwa mu Rwanda kandi zigakorwa n’Abanyarwanda."
Ibigo 16 birimo n’uruganda Maraphone, byitabiriye gahunda yiswe 'career corner', igamije guhuza ibyo bigo n’Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi n’ubushobozi bikeneye kugira ngo bibahe akazi.
Ni gahunda ifatwa nk’umwihariko wa gahunda ya Rwanda Day iba kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Bonn mu gihugu cy’u Budage.
Umuyobozi w’Ishami rishizwe ibikorwa byihariye by’iterambere ry’umurimo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, François Ngoboka, avuga ko nk'uko politiki ya Leta ku bigo bishora imari mu Rwanda ari ugutanga akazi bihereye ku Banyarwanda, ababa mu mahanga badakwiye kwibagirana.
Yagizd ati "Hari imyanya n'ubwo atari myinshi ikenera ubumenyi bwihariye companies zishobora kudahita zibona ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, ariko nanone ntabwo bivuze ngo bahita birukira cyane gushaka abanyamahanga. Twifuza ko izo kampani mu gushaka abakozi b’Abanyarwanda zitagarukira gusa ku batuye mu Rwanda, zikanamenya niba n’Abanyarwanda bari mu bihugu byo hanze ntabafite ubwo bumenyi zikeneye kuko bose aba ari Abanyarwanda."
Mu gikorwa cya Rwanda Day giheruka kubera mu Buholandi mu Kwakira muri 2015, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko urubyiruko, kuzirikana uruhare bafite mu iterambere ry’igihugu cyabo, ashimangira ko bafite ubushobozi nk’ubw’abanyamahanga barimo n’abo mu bihugu by’ibihangange.
Yagize ati "N’aha turi hari Abanyarwanda benshi baba abari mu mashuri, abayarangije n’abakora ibindi, iyo ufashe umwanya muto ukibaza uti 'ariko hagati yanjye n’uyu naje gucumbikaho ikinyuranyo ni ikihe? Dutandukaniye he?' Mu by’ukuri usanga ntaho mutandukaniye mu bushobozi, ntaho abantu batandukaniye bose bafite ubushobozi kimwe. Ushobora kuba utari iwanyu rero ugakora ibyiza ushaka gukora, ariko ukamenya ko ufite n’aho uturuka naho hakwiye kuba hari mu mutima wawe kuburyo n’ibyo ukora hano bishobora no kugera n’aho uturuka."
Ibigo byitabiriye gahunda ya Career corner muri Rwanda Day ibera mu Budage kuri uyu wa Gatandatu byiganjemo ibigo by’imari, iby’ikoranabuhanga n’inganda zinyuranye.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru