AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Ibihembo bya Trace Award and Festival Africa bigiye gutangirwa mu Rwanda

Yanditswe Jun, 01 2023 15:57 PM | 83,542 Views



Televiziyo mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya VisitRwanda, batangaje ko mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo byiswe Trace Award and Festival Africa ku banyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika.

Ni igikorwa kizabimburirwa n'Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali gisozwe n'ibirori byo gutanga ibihembo nyamukuru bizatangwa tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK.

Mu biganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye by'umwihariko abari mu ruganda rwa muzika n'imyidagaduro muri rusange, baganiriye n'abahagarariye iyi Televiziyo ya Trace Africa, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kubamenyesha amasezerano Trace ifitanye n'u Rwanda. 

Abahanzi nyarwanda ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki bo bavuga ko kuba igihugu cyabo cyarahaye ikaze iyi televiziyo y'umuziki ngo ikorane n'Abanyarwanda ari amahirwe akomeye.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera yagaragaje ko u Rwanda nk'igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese mu bahanzi nyarwanda, bakwiye kuyabyaza umusaruro kandi bakumva ko imikoranire ya Trace n'igihugu muri rusange bagomba kuyibyaza umusaruro urenga imbibi z'Umugabane wa Afurika.

"Ntimwiyumve nk'abahanzi ba hano mu Rwanda gusa kuko ubu aka kanya dufite Trace Africa, yego abahanzi dukunda turi kumwe nabo hano muri iki cyumba ni naho tugomba gutangirira tuvuga tuti ibi ni byiza kuko uruganda rw'umuziki ruri ahantu heza uyu munsi cyane ko n'aba MC,DJs , abashinzwe imyidagaduro n'abandi tugiye kubakenera, kuko gutangira ubu bufatanye ni mwe tugomba gutangirana mbre na mbere ninayo mpamvu leta y'u Rwanda yahisemo gushyigikira iyi gahunda."

Olivier Laouchez Umuyoboz wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group nawe yavuze ko igihe kigeze ngo inzitizi zibangamira iterambere rya Afurika by'umwihariko mu muziki zikuweho.

"Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."

Muri ibi biganiro kandi ubuyobozi bwa Trace bwanatangaje ko bazagirana imikoranire n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA mu rwego rwo gufasha abari mu myidagaduro kugera ku nzozi zabo.

Hanatangajwe kandi ko ibirori byo gutanga igihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, naho igihembo nyamukuru kikazatangirwa muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023.



Chadia Providence Uwitonze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF