AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho zizahangana n'imitwe iri muri DRC

Yanditswe Apr, 21 2022 17:55 PM | 86,307 Views



Ibihugu bitanu biri mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byiyemeje ko hagomba koherezwa ingabo zihuriweho z’akarere gufasha kugarura amahoro no kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye mu murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi kuri uyu wa Kane.

Uretse Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari uyiyoboye, iyi nama yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Museveni wa Uganda na FFelix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) mu gihe Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi námahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Mu kiganiro yaraye atanze muri kaminuza ya Brown University mu Bwongereza yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Kagame yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu kurwanya imitwe uhungabanya umutekano w’akarere.

Yagize ati “Uhereye ku buyobozi bwacyuye igihe n’uburiho ubu muri DRC, impamvu nyamukuru n’uko duhana amakuru, nibura turaganira ku bibazo bihari, turabizi, buri ruhande, tugerageza kureba icyakorwa. Kugeza ubu biragenda neza, turanagerageza gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe mu burasirazuba bwa Kongo, twabiganiriyeho, turimo gushakisha uko twakemura ibyo bibazo, mu minsi ishize twari i Nairobi muri Kenya duhura; Perezida Tshisekedi, jyewe, Perezida Museveni na Perezida Kenyatta wari watwakiriye, ndetse hari n’indi nama izaba ku munsi w’ejo, ibi byose bigamije gushakisha uko twakemura ibibazo bisigaye, muri Kongo, bigira ingaruka kuri Kongo, ku karerendetse by’umwihariko bigira ingaruka ku Rwanda.Ku bw'ibyo, icyo navuga ni ko bigenda neza.”

Mu nama yabaye mu muhezo uyu munsi, aba bayobozi b’ibihugu bitanu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hemejwe ko ikibazo cy’imitwe ihungabanya umutekano w’akarere ufite indiri mu burasirazuba kigomba kuvugutirwa umuti byihuse.

Mu gihe imitwe yitwaje intwaro y’abanyekongo yahawe amahirwe yo kurambika hasi intwaro ikayoboka ibiganiro by’amahoro na Leta y’iki gihugu, imitwe ikomoka hanze yacyo yo yategetswe kurambika hasi intwaro abayigize bagasubira mu bihugu bakomokamo, bitaba ibyo bakarwanywa n’ingabo z’akarere. Ni umutwe w’ingabo uhuriweho n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byategetswe ko ushyirwaho byihutirwa ukajya gufasha ingabo za DRC kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro aho bibaye ngombwa.

Muri iyo nama Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be ko ejo ku wa Gatanu azayobora ibiganiro bizamuhuza n’abahagarariye imitwe yitwara gisirikare, ni ibiganiro bigamije amahoro. 

Itangazo ry'inama y'abakuru b'ibihugu rivuga ko imitwe yo muri DRC itazayoboka iyi nzira y'ibiganiro ndetse n’imitwe y’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa DRC itazemera gushyira hasi intwaro ngo isubire iwabo, bazafatwa nk’abanzi b’amahoro irwanywe n'ingabo z'akarere.

Aba bayobozi bemeranyije kuzongera guhura mu kwezi kumwe  bagasuzumira hamwe ibizaba bimaze gukorwa hashingiwe ku myanzuro y’iyi nama ya kabiri yo mu muhezo ku bibazo by’umutekano muri DRC. Bumvikanye kandi ko mu nama itaha bazatumiramo n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye, bazaba ari indorerezi.

Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura