AGEZWEHO

  • Ibihugu bigize EAC byasabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo y'uyu muryango – Soma inkuru...
  • U Bwongereza: Abadepite batoye itegeko ryo guhuhura abarwayi – Soma inkuru...

Ibihugu bigize EAC byasabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo y'uyu muryango

Yanditswe Nov, 29 2024 21:37 PM | 2,122 Views



Ishyirwa mu bikorwa ry'intego ziyemejwe z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ni kimwe mu byagaragajwe nk'icyatanga umusaruro mu iterambere ry'aka karere.

Mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahurije hamwe Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, yabimburiye iy'abakuru b'ibihugu, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica M.Nduva yagaragaje ko nubwo hari kwizihizwa imyaka 25 uyu muryango ushinzwe hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo gushyira mu bikorwa amwe mu mahame remezo y'uyu muryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko bishoboka ko ayo mahame ashyirwa mu bikorwa igihe cyose hari ubushake bwuzuye ku bihugu binyamuryango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka