Yanditswe Sep, 19 2022 16:23 PM | 58,975 Views
Ibihugu bihuriye mu Muryango wa COMESA, birimo gusuzumira hamwe uburyo bwo gushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge agenga ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, kugira ngo byongere umubare w'ingo zigerwaho n'aya mashanyarazi.
Inyigo yakozwe n'umuryango w'isoko rusange ry'ibihugu byo mu burasirazuba n'Amajyepfo ya Afurika COMESA, yagaragaje ko kuba bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza aya mashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ari imbogamizi ituma abaturage batitabira kuyakoresha.
Abaturage ngo ntibizera ibyo bikoresho kandi bikaba binahenze.
Gusa, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwaremezo mu Rwanda, Fidele Abimana avuga ko u Rwanda rwo hari intambwe rwateye.
Kuri 73% by'ingo zimaze kugezwaho umuriro w'amashanyarazi, 22% by'abo bafite amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba.
Intego y'u Rwanda ni uko muri 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n'amashsnyarazi.
Muri rusange bigaragazwa ko ubwitabire bukiri hasi mu gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba mu bihugu bigize COMESA.
Binyuze mu mushinga RIFF ugamije gushaka imari yo gushora mu bikorwaremezo, banki y'isi yageneye COMESA inkunga ya miliyoni 10 z'amadorali, kugira ngo hashyirweho politiki n'amabwiriza bigamije kugabanya igiciro no kongera ubuziranenge bw'ibyo bikoresho.
Banki y'isi kandi yagennye miliyoni 400 z'amadorali azahabwa abikorera nk'inguzanyo binyuze muri banki y'ubucuruzi ya COMESA, kugira ngo na bo bashore imari yabo muri iyi mishinga.
Mu nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, ibihugu 21 binyamuryango bya COMESA birungurana ibitekerzo binasangira ubunararibonye, kugira ngo bishobore gushyiraho amabwiriza azatuma muri ibyo bihugu haboneka ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihendutse.
Jeannette UWABABYEYI
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru