Yanditswe Mar, 13 2023 15:56 PM | 48,441 Views
Kuri uyu wa Mbere,
u Rwanda rwakiriye ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti
biturutse mu Budage.
Mu masaha y’igicamunsi ni bwo icyiciro cya mbere cy'imashini z'urwo ruganda zubakiye muri kontineri nini zizwi nka BionTainers cyageze Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ni kontineri za rutura 6 zazanywe n'indege yo mu bwoko bwa Antonov iri mu nini zitwara imizigo ku Isi.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi ari inzozi zigiye kuba impamo.
Minisitiri Nsanzimana ashimangira kandi ko n'inzego z'uburezi n'ubushakashatsi zizungukira kuri uru ruganda.
U Rwanda rubimburiye ibihugu birimo Senegal na Afurika y’Epfo na byo bifitanye amasezerano na BionTech yo kubaka inganda z'inkingo n'imiti muri ibyo bihugu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BionTech Dr. Sierk Poetting avuga ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rube icyitegererezo muri uyu mushinga mugari ugamije gufasha Afurika kwikorera inkingo n'imiti.
Uru ruganda ruzakorera mu cyanya cy'inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rukaba ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze z'inkingo zisaga miliyoni 50 ku mwaka.
Ruzakora inkingo zirimo iza COVID19, iza kanseri n'iza malariya ndetse na SIDA zigeze ku musozo w'igerageza.
Biteganyijwe ko icyiciro cy'ibindi bikoresho bigize uruganda birimo izindi BionTainers 6 bizagera mu Rwanda mu mezi make ari imbere ku buryo inkingo za mbere zizakorwa n'uru ruganda zizajya ku isoko mbere y'uko uyu mwaka urangira.
Ni umushinga munini wa miliyari zibarirwa mu 100 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kugeza ubu Abanyarwanda 9 ni bo bazakora muri uru ruganda ariko muri 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.
Divin UWAYO
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru