AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu bimaze guhesha ishema u Rwanda mu mahanga

Yanditswe Jul, 09 2019 09:51 AM | 10,818 Views




Abasesenguzi n'inararibonye mu by'umutekano basanga ubudasa bw'Ingabo z'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi bwarabaye ishingiro yo kubaka isura y'Igihugu gishya mu ruhando mpuzamahanga mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Muri Kanama 2004, bwa mbere mu mateka y'u Rwanda, abasirikare 155 babimburiye bagenzi babo, berekeza mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw'igihugu cya Sudan kurinda umutekano w'abasivili muri ako gace kari isibaniro ry'intambara muri icyo gihe hagati y'ingabo za Leta y'icyo gihugu n'imitwe yitwaje intwaro.

Iri rikaba ryarabaye itangiriro ry’umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga hirya no hino ku isi mu gutabara abari mu kaga.

Kuri Rtd. Capt. Rogan Ndahiro, ngo kuba Ingabo z'u Rwanda zaratangiye gutanga umusanzu wazo mu guha amahoro abayabuze nyuma y'imyaka 10 gusa zihagaritse jenoside, ngo ntabwo byari igitangaza.

Uretse mu Ntara ya Darfur, muri 2014 Ingabo z'u Rwanda 850 ni zo zabimburiye iz'ibindi bihugu, mu gutabara vuba na bwangu abaturage bo muri Repubulika ya Centarafurika, byumwihariko abo mu Murwa Mukuru Bangui wari warayogojwe n'intambara hagati y'imitwe 2, Seleka na Anti Baraka.

Kubera ubusabane hagati y'ingabo z'u Rwanda n'abatuye Bangui, nyuma y'umwaka umwe gusa abana bo muri uwo mujyi bari batangiye kumenya amwe mu magambo y'ikinyarwanda.

Ibi kandi kandi byajyanaga no kuba abaturage b'iki gihugu bashima ko iwabo hamaze kugaruka ituze n'umutekano nyuma y'aho ingabo z'u Rwanda zihagereye.

Icyo gihe umwe mu baturage bo muri iki gihugu yagize ati “Nari nahangayitse mbonye ingabo z'u Rwanda zitashye ariko nageze hano ku kigo cyazo numva umutima usubiye mu gitereko mbonye izindi zije kuzisimbura.”

Undi ati “Badukoreye akazi keza n'umutima ukunze, turashimira u Rwanda rwose.”

Mu gihe cy'inzibacyuho kandi, muri Santarafurika Ingabo z'u Rwanda ni zo zarindaga umukuru w'igihugu, muri icyo gihe akaba yari Catherine Samba Panza, ibintu byateraga ishema Abanyarwanda bari batuye i Bangui.

Kuri Hitimana Jean Damascène asanga ari ishema rikomeye.  Ati “Kubera ibyiza Ingabo z'u Rwanda zikora n'uburyo zishimwa hano muri Bangui natwe biduhesha ishema ku buryo no mu kazi na hano dukora iyo uvuze ngo ndi Umunyarwanda n'iyo batazi icyo ushoboye bumva byose babiguha.”

Anne Marie GOUMBA, umuturage muri iki gihugu yavuze ko bashimira u Rwanda kubera ingabo zarwo zihesha agaciro.

Ati “ Dushimiye u Rwanda, dushimiye ingabo z'u Rwanda dushimiye abayobozi b'u Rwanda, et puis, ingabo z'u Rwanda zaje aha reka mfate uyu mwanya vraiement nzishimire kuko zaduhaye agaciro natwe kuko iyo baza kuza tukabasanga mu kabari tukabasanga mu bagore, tukabasanga mu muhanda barya bya shikwange, barya ibitoki byari kuduha agaciro gake”. 

Nyuma ya Darfur na Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakomereje ibikorwa byazo byo kubungabunga amahoro mu yindi mitwe y'ubutumwa bwa Loni n'Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, harimo na Juba muri Sudan Yepfo.

Abasirikare n'abaturage bo mu bihugu ingabo z'u Rwanda zikoreramo, bose bahuriza ku butwari buziranga, bakavuga ko umwihariko w'ibikorwa byazo ari umurage kuri bo, nkuko byemezwa na Dr. Archangelo Ayiga Mona, umuyobozi wungirije w'ibitaro bya Gisirikare bya Juba ndetse n'umuyobozi w'imwe muri cartier zigize umujyi wa Bangui.

Yagize ati “Umuntu ugutega amatwi kandi uzi neza ibibazo ufite, aba ari umuvandimwe. Ikintu cy'ingenzi ku banyarwanda ni uko bazi kwishakamo ubushobozi bwo gukemura ibibazo nta wundi bategereje, kandi ni ibintu by'ingenzi kutagendera ku wundi muntu uwo ari we wese. Ariko twebwe usanga buri gihe turira, dusaba gufashwa, ariko kuri bo ibyo siko bimeze, kuko twabonye ko ibyo dufite byatugeza ku bindi byinshi. Ibyo rero nibyo abanyarwanda batweretse, bagerageza gukora ibintu ubwabo, bashyize igihugu cyabo ku murongo badategereje inkunga y'amahanga, iyo rero ni imyumvire nyayo.”

Ibikorwa by'intangarugero nk'ibyo biranga ingabo z'u Rwanda hirya no hino mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, bibonwa na bamwe mu basesenguzi nk'inkingi ya mwamba y'isura nshya u Rwanda rwubatse mu myaka 25 ishize, nkuko byemezwa na Eric Mahoro, umuyobozi wungirije w'umuryango Never Again Rwanda.

Umuntu yavuza ko isura y'u Rwanda igenda ihinduka bitewe n'ibikorwa by'ingabo zacu cyane cyane muri ibyo bikorwa byo kubungabunga amahoro, ariko buriya umwihariko w'ingabo z'u Rwanda njye njya mvuga ko zirenga kubungabunga amahoro ibyo bita peacekeeping zikanakora ibyo twita kubaka amahoro arambye cg peace building. Kuko aho ziri usanga zikorana n'abaturage cyane dore ko zizwiho na discipline yo ku rwego rwo hejuru ibyo rero bikagenda bituma abaturage bazisangamo. Ibyo rero nanone bituma igihugu cyacu kigaragara mu bundi buryo, cyane ko umuntu yumvaga Abanyarwanda akumva igihugu cyasenyutse, cyashegeshwe na jenoside yakorewe abatutsi, ariko ubu umuntu iyo avuze u Rwanda wumva igihugu cyiza ku isonga mu gufasha ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro.”

Mu bwirwaruhame ze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ntiyahwemye gushimangira ko imikorere y'ingabo z'u Rwanda ishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'igihugu ndetse n'amasomo cyivoma mu mateka yacyo.

Tariki 12 Mata uyu mwaka, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye i New York muri USA, Umukuru w'igihugu yagize ati Hashize imyaka itari mike u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere ku Isi mu gutanga umubare munini w’ingabo na polisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, kandi tuzabikomeza. Ariko u Rwanda ntabwo rutanga ingabo n'abapolisi gusa.”

Yunzemo ati “Twuzuza n’inshingano tugendeye ku ndangagaciro  z'amateka yacu. Nk'igihugu cyigeze gutereranwa n'umuryango mpuzamahanga, twiyemeje gutanga umusanzu wacu ngo ibintu bibe byiza kurusha uko byari bisanzwe.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite ingabo zisaga ibihumbi ku bihumbi 5000 n’abapolisi basaga 1000 hirya no hino mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro ku isi.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage