AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibikorwa remezo kimwe mu bikibangamiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko

Yanditswe Apr, 14 2021 08:44 AM | 28,477 Views



Umwaka urashize  inkiko zo mu Rwanda zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu iburanisha, urwego rw’ubutabera rukaba ruvuga ko rumaze kuburanisha imanza zirenga ibihumbi 56, gusa rukaba  ruvuga ko rugihura n'imbogamizi zirimo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga nka internet.

Muri Mutarama 2016 ni bwo urwego rw’ubutabera rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga, aho ibirego bitangwa hifashishijwe uburyo bwiswe, Integreted  Electronic Fase Managment System,  aho umuntu yakurikirana aho dosiye ye igeze n’ubundi ku ikoranabuhanga.

Gusa guhera muri Mata 2020, inkiko zatangiye gukoresha ikoranabuhanga ariko noneho  mu iburanisha, nk'uburyo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu baturage bashima kuba ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa muri uru rwego rw’ubutabera, gusa bakagaragaza ko hakwiye gukemurwa ikibazo cy’ikoranabuhanga gikunze kugaragaramo.

Uwitwa Uwanyirigira Margarita utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abantu benshi kugeza ubu badafite telefoni zigezweho zizwi nka smartphones,  bityo ko kuba imanza zaba hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byiza ariko abategera kuri iryo koranabuhanga bakigorwa.

Uwinshuti Jeremie utuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, we yabwiye RBA ko ari byiza ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu nkiko, ariko byaba byiza cyane habayeho ko abafite amashuri make haba hari umuntu wajya abafasha gukurikirana izo manza.

Abunganira abandi mu mategeko bazwi nk’abavoka,  bavuga ko banejejwe n’uko iki cyorezo kitahagaritse burundu serivisi z'iburanisha, bitewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Gusa uru rwego ruvuga ko imbogamizi zikomeye zihari mu ikoreshwa ry’iri koranabuhanga mu iburanisha ari ibikorwa remezo.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Julien-Gustave Kavaruganda yagize ati  “Ikoranabuhanga rigendana n' imbogamizi, hari igihe usanga internet itariho mu rukiko, ku buryo ushobora kuba wowe uyifite ariko uwo muburana atayifite, iyo bicitse ntibihite bigaruka usubika urubanza.”

Avuga kandi nko ku mukiriya we aba yumva ko uri kumukorera neza iyo muri kumwe, iyo mutari kumwe ngo aba yumva ko nta butabera yabonye, gusa agaragaza ko ari ugukomeza kubasobanura ibyiza by’ikoranabuhanga.

Urwego rw'ubutabera mu Rwanda ruvuga ko amasomo yavuye mu ikoreshwa ry' iri koranabuhanga mu mwaka umwe ushize, yerekanye ko no mu bihe bitari ibyo mu cyorezo ryakoreshwa, hakagenda hanozwa ibitaragenze neza  nko mu bikorwa remezo hagamijwe gutanga serivisi nziza kubagana inkiko.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, avuga ko ikoranabuhanga mu kazi k’inkiko rizakomeza gukoreshwa, ahubwo hokongerwemo imbaraga mu kunoza ibitaragenze neza, nka internet igenda gahoro.

Uru rwego ruvuga ko kuva muri Mata 2020 kugeza muri Werurwe uyu mwaka, ibirego ibihumbi 87 byaregewe inkiko hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe haciwe imanza z’ubushinjacyaha 35 106  ndetse n' imanza 21 735 zose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugeza ubu mu iburanisha hakoreshwa uburyo bwa Skype na video conference, ndetse impapuro zijyanye n’urubanza zikohererezwa ababuranyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama