AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ibikubiye mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye umukuru w'Igihugu asaba imbabazi

Yanditswe Mar, 24 2023 17:41 PM | 55,111 Views



Nyuma y'aho kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y'Ubutabera isohoye itangazo rivuga ko Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba, hanagaragajwe inyandiko zigaragaza aba bagabo bandikiye Perezida Kagame basaba kubabarirwa.

Ibaruwa yanditswe na Paul Rusesabagina, igaragara ko yanditswe tariki 14 Ukwakira 2022.

Mu gutangira, Paul Rusesabagina agira ati "Nyakubahwa, Mbandikiye nicishije bugufi nsaba imbabazi ngo bityo, nzashobore gusanga umuryango wanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari impamvu nyinshi nshingiraho ubu busabe, iz’ingenzi zikaba ari izabukuru ngezemo ndetse n’indwara zidakira mfite nzabana nazo ubuzima bwose."

"Ndifuza kwicuza ibikorwa by’ihohohotera byakozwe na FLN bishingiye ku kazi nakoranye na MRCD. Mbere na mbere, byumvikane neza, ntabwo nihanganira ihohotera. Nta na rimwe ihohotera rigomba kwemerwa, n’igihe rikoreshejwe mu nyungu za politiki."

"Ihohotera nk’igikoresho cya politiki si iryo kwihanganira cyane iyo rikoreshejwe mu guhohotera abasivili. Sinemera ihohotera iryo ariryo ryose rikorewe abasivili, ryaba rikozwe na FLN cyangwa undi mutwe uwo ariwo wose, nzakomeza kuryamagana ku mugaragaro. Kubura ubuzima n’iyo bwaba ubw’umuntu umwe, buri gihe bitera intimba itagira ukwo ingana."

"Nk’uwahoze ayobora MRCD, ndicuza kuba ntaritaye bihagije ku kuba abagize ihuririro rya MRCD barangwa n’imyumvire nk’iyanjye nkomeyeho kandi nashyize imbere igihe cyose, itihanganira ihohotera. Mbabajwe cyane n’ibikorwa FLN yakoreye abahohotewe n’imiryango yabo, bikabatera agahinda gakomeye."

Rusesabagina yanditse kandi avuga ko aramutse ahawe imbabazi, nta yindi migambi iyo ari yo yose azongera kugaragaramo irebana na politike y'u Rwanda.

Agira ati "Ndamutse mpawe imbabazi nkafungurwa, ndabyumva ko nzamara ubuzima bwanjye busigaye ntuje kandi ntuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Binyuze muri iyi baruwa, mbemereye ko nta yindi migambi iyo ari yo yose cyangwa iya politique mfite. Ibibazo birebana na politiki y’u Rwanda nzatandukana nabyo ubudasubira."

"Mu bihe bizaza, nzi ko muzibanda ku kizatuma ahazaza h’Abanyarwanda bose hazaba hatekanye. Nizeye ko Abanyarwanda bazabasha gukemura ibyo batumvikanaho mu gihugu cyabo mu buryo buciye mu mahoro cyangwa inzira z’ibiganiro."

"Ndizera kandi ko ugufungurwa kwanjye kuzagira uruhare n’ubwo rwaba ari ruto mu kugera kuri ibi byifizo. Ni yo mpamvu, Nyakubahwa, mbasabye kumpa imbabazi nshingiye ku mpamvu z’ibibazo by’ubuzima bwanjye kugira ngo nsange umuryango wanjye mbane nawo nk’umubyeyi n’abana n’abuzukuru be, mu gihe mukomeje gukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bagire icyizere cy’imbere heza hazaza."

Muri Nzeri 2021 nibwo Urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 kuko rwasanze hari bimwe mu byaha byamuhamaga bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba yari akurikiranweho. 

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize