AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Ibindi bishanga 5 byo mu Mujyi wa Kigali bigiye gutunganywa

Yanditswe Jul, 25 2022 18:23 PM | 75,556 Views



Ministeri y'Ibidukikije irashimangira ko hari ibindi bishanga 5 bigiye gutunganywa kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza ariko irengera ibidukikije ari na ko abantu barushaho kugira ahantu henshi ho kuruhukira.

Ni mu gihe abatuye mu murwa w’u Rwanda n’abawugenda ndetse n'abarengera ibidukikije, bashima intambwe yatewe hashyirwaho icyanya gifasha abantu kuruhuka no kwidagadura cya Nyandungu.

Mu masaha y'agasusuruko, icyanya cya Nyandungu kimaze icyumweru gifunguwe abantu barimo kugisura. Mu magana y'abarimo kuhatemberera harimo n'itsinda ry'abana biga mu ishuri ribanza rya Source du Savoirs bavuga ko ari bwo bwa mbere basuye pariki ndetse akaba ari inyungu ikomeye mu bijyanye no kwiyungura ubumenyi n'amateka ubusanzwe basoma mu bitabo gusa.

Ingeri nyinshi z'abasura iyi pariki baba baje kuruhuka, kuganira, gusura ibyiza bitatse iyi pariki birimo ubwoko bw'inyoni n'ibiti; ibi bikaba ari inyungu ikomeye ku batabasha kujya gusura pariki zisanzwe kuko zitaruye Umujyi wa Kigali.

Mu myaka yashize igice cyabarizwagamo inganda ahazwi nka parc industriel Gikondo inganda zose zamaze kwimurwa ku mpamvu zo kubungabunga ibishanga rwo ndiri y'ibinyabuzima binyuranye.

Gukomeza kubungabunga ibishanga ni intambwe ikomeye igihugu kirushaho gutera cyane ko ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS) bwerekanye ko ubudahangarwa bw'ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65% bivuze ko ibikorwa bya muntu bibyangiza bikomeje kuba ku rwego rwo hejuru ingaruka zakomeza kuba nyinshi nk'uko abarengera ibidukikije babisobanura.

Jean Paul Kubwimana, uhinzwe ibikorwa bya ARCOS ati “Bifite kinini bivuze ku bukungu no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Muri 2020 u Rwanda rwavuguruye National determined contributions (gahunda y'igihugu yo guhangana n'imyuka ihumanya ikirere); harimo rero no kubungabunga ibishanga kuko bifite ubushobozi bwo kubika imyuka yangiza ikirere. Ibishanga bibungabunzwe bizagira akamaro ku baturage, Umujyi wa Kigali urakura kimwe n'indi iwegereye, abantu bakeneye aho kuruhukira.”

Abanyamahanga basura u Rwanda bavuga ko kongera ibyanya bitunganije ndetse byanasurwa bifite inyungu ikomeye ku bikorwa by'ubukerarugendo by'umwihariko ku batuye mu mujyi.”

Muri gahunda yo kwita no gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali yiswe Kigali Wetland master plan, biteganijwe ko ibishanga 5 muri 36 biri mu Mujyi wa Kigali bigiye gutunganywa mu gihe cya vuba kugiran go urusobe rw'ibinyabuzima birimo bizabashe gusubirana nk'uko bisobanurwa na Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya.

Yagize ati « Ubwo Nyandungu isojwe hakurikiyeho gutunganya igishanga Gikondo kuko twabonye ko bishoboka gusubiranya ibishanga byacu no kubana neza n'ibinyabuzima birimo, Nyandungu yatweretse ko byashoboka, ko igishanga atari ikimpoteri. Birumvikana tuzatunganya Gikondo, Rwampara, Utexirwa n'ahandi kandi bizaba bituganisha kuri Kigali twifuza aho ubuzima bw'abayituye buzaba burushaho kuba bwiza. »

Mu bishanga bizatunganywa mu minsi ya vuba n'ubwo hataratangazwa igihe ibikorwa bizatangirira, harimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, Rugenge agazwi nko mu Rwintare na Kibumba. usibye kuba bizatanga imirimo ku baturage bazabitunganya, byitezweho ko bizanongera ibikorwa by'ishoramari.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura