Yanditswe Nov, 06 2017 11:16 AM | 4,837 Views
Ubuyobozi bw' ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe buratangaza ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, ibi bitaro bizaba bifite inyubako izakorerwamo ubuvuzi bwihariye bwa kanseri buzwi nka 'Radiotherapy' buzaba bukozwe bwa mbere mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere itsinda ry'abanyamerika bakora mu bijyanye na kanseri barimo n'abo muri Kaminuza zitandukanye muri icyo gihugu, basuye iyi nyubako bareba aho imirimo yo kuyubaka igeze, nyuma y'umwaka itangiye.
Lt Colonel Dr. Pacifique Mugenzi asobanura ko iyi nyubako niyuzura izaba irimo imashini 2 zikora radiotherapy, buri mashini izajya yakira abarwayi bari hagati ya 80 n'120 ku munsi.
Ministre w'ubuzima Dr. Diane Gashumba we avuga ko iki kigo nicyuzura kizafasha mu gutanga ubuvuzi bwa Kanseri kikazunganira ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru