AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibitazibagirana ku cyorezo cya COVID19 kimaze umwaka kigeze mu Rwanda

Yanditswe Mar, 14 2021 18:36 PM | 32,306 Views



Mu gihe hashize umwaka mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, abaturarwanda mu ngeri zose kimwe n’inzego z’ubuzima bahuriza ku kuba uyu mwaka ubasigiye amasomo menshi ndetse n’icyizere kitagegajega cyo gutsinda iki cyorezo.

Tariki 14 Werurwe 2020-Tariki 14 Werurwe 2021, umwaka uruzuye neza mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, umuhinde wari aturutse mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy’Ubuhinde.

Nyuma y’umunsi umwe gusa, amakoraniro y’abantu benshi nk’ibitaramo, amasengesho, imikino, ubukwe n’ibindi birori byarahagaritswe, amashuri na za kaminuza bifunga imiryango, abanyeshuri basubizwa mu miryango yabo, abakozi mu nzego zose basabwa gukorera mu ngo zabo aho bishoboka.

Mu minsi 5 abanduye Covid-19 mu Rwanda bavuye kuri 1 bagera kuri 11, maze tariki 21 u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo mu karere gifunze ikibuga cy’indege ku bagenzi basanzwe, ibyo bijyana no gufunga imipaka, ingendo hagati y’imijyi n’uturere zirahagarikwa, noneho mu buryo bweruye abakozi ba leta n’abikorera basabwa gukorera akazi kabo mu ngo, utubari, amaduka n’amangazini y’ubucuruzi birafungwa, gahunda ya guma mu rugo itangira ubwo.

Nyuma y’icyumweru u Rwanda rutangaje izi ngamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda abasaba gukomeza kwihangana.

Mu gihe byari biteganyijwe ko izi ngamba zirangirana na tariki 4 Mata, Tariki ya 1 inama y’abaminisitiri yongereyeho indi minsi 15, bituma gahunda ya Guma mu rugo  imara iminsi 40.

Nyuma yaho bimwe mu bikorwa  byarakomorewe ndetse kuva tariki 18 Mata buri Munyarwanda asabwa kwambara agapfukamunwa mu gihe asohotse mu rugo mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduza COVID19.

Hagati aho ariko, Tariki 5 z'uko kwezi ni bwo umurwayi wa mbere wakize iki cyorezo yasezerewe mu bitaro, uwo munsi 4 barimo Abanyarwanda 3 n’Umurundi umwe basubira mu miryango yabo.

Kuva mu kwezi kwa 6 ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zagiye zoroshywa mu rwego rwo kuzahura imibereho y’abaturage n’ubukungu bwari bumaze kuzahara ndetse tariki ya mbere Kanama ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyongera kwakira indege zose.

Hagati aho ariko, ibyiciro bitandukanye by’abibasiwe kurusha abandi byatanze akazi katoroshye ku nzego z’ubuzima nkuko umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana abisobanura.

Mu mezi  asoza  umwaka by’umwihariko ahagana mu kwezi kwa 11 bwo ibintu byasubiye irudubi, imibare y'abandura iki cyorezo ndetse n'abo gihitanwa yongera kuzamuka  ibintu inzego z'ubuzima  zavuze ko  byatewe no  kudohoka.

Uretse ubwiyongere budasanzwe bw’imibare y’abandura, umwaka wa 2020 warangiye abahitanwa na COVID19 na bo batangiye kwiyongera ibintu byahaye akazi katoroshye itsinda rifasha gushyingura abahitanwe n’iki cyorezo.

Ibyo ni bimwe mu byatumye tariki 18 Mutarama guverinoma ifata icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’iminsi itari mike igihugu cyose kiri muri Guma mu karere.

Icyakora yaba muri Guma mu rugo ya mbere yarebaga igihugu cyose yaba no muri iyi yo mu mujyi wa Kigali, leta yakomeje gukora ibishoboka byose ngo igoboke abadafite ibiribwa biganjemo ba nyakabyizi barya ari uko bakoze.

Icyakora ku rundi ruhande, ngo iki cyorezo gisigiye amasomo menshi n’inkuru zitazasibangana mu mitwe ya bamwe.

Inkuru y’urukingo rw’icyorezo cya COVID19 imaze hafi ibyumweru 2 yumvikanye mu Rwanda aho abakabakaba ibihumbi 250 bamaze gukingirwa, ni imwe mu zatumye abatari bake biruhutsa.

Kuri Dr. Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ngo iyi ni intambwe nziza ariko si impamvu yo kwirara.

Mu ijambo ryifuriza abanyarwanda umwaka mushya wa 2021, Perezida Paul Kagame we yashimangiye ko uburyo abanyarwanda bitwaye mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo bishimangira ko ntacyo igihugu cyitageraho mu gihe bene cyo bunze ubumwe.

Mu bipimo bisaga miliyoni n’ibihumbi 60 bimaze gufatwa muri uyu mwaka ushize mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, abanduye bose hamwe barasaga ibihumbi 20, mu gihe abakize ari 18 500, na ho abahitanywe n’iki cyorezo ni 276 hakaba hamaze gukingirwa abasaga ibihumbi 250.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura