Yanditswe Sep, 23 2020 18:40 PM | 66,793 Views
Nyuma y’uko urubura
ruvanze n’umuyaga byangije ibikorwaremezo n’imirima bikanasenyera imiryango
irenga 40 y’abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka
Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kunoza ingamba zo guhangana
n’ibiza.
Nyirabasanganya Rahabu na Twagirayesu Emmanuel bo mu Kagari ka Rwanzekuma ni bamwe mu bagize imiryango yasenyewe n’ibiza.
Bavuga ko uretse inzu zabo zangiritse, ngo imvura yarabatunguye ku buryo n’ibindi bintu bari batunze byangiritse.
Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubaremera kubera ko badafite aho bakinga imisaya
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga ko burimo kwihutisha igikorwa cyo gutabara aba baturage, hibandwa ku kubashumbusha isakaro ry’amabati.
Gusa bunavuga ko abaturage bagomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibiza, cyane cyane mu kubikumira kuko hari nk’abazirika ibisenge by’inzu mu buryo bworoheje ntibibibuze gutwarwa n’umuyaga iyo uje ari mwinshi
Imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yanangije imwe mu miyoboro w’amashanyarazi n’inyubako z’ibyumba by’amashuri abanza mu Kagari ka Rwanzekuma mu Murenge wa Cyanzarwe na hegitari 15 z’ibirayi n’ibishyimbo byendaga kuba uruyange muri uyu murenge. Na ho mu murenge wa Busasamana bihana imbibi, hasenyutse inzu 12 z'abaturage, hangirika na hegitari zirenga 10 z'imirima.
Jean Paul MANIRAHO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru