AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibiza byangije byinshi i Rubavu: Abaturage barasabwa kuba maso

Yanditswe Sep, 23 2020 18:40 PM | 66,793 Views



Nyuma y’uko urubura ruvanze n’umuyaga byangije ibikorwaremezo n’imirima bikanasenyera imiryango irenga 40 y’abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere burasaba abaturage kunoza ingamba zo guhangana n’ibiza.

Nyirabasanganya Rahabu na Twagirayesu Emmanuel  bo mu Kagari ka Rwanzekuma  ni bamwe mu bagize imiryango yasenyewe n’ibiza.

Bavuga ko uretse inzu zabo zangiritse, ngo imvura yarabatunguye ku buryo n’ibindi bintu bari batunze byangiritse.

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kubaremera kubera ko badafite aho bakinga imisaya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buvuga  ko burimo kwihutisha igikorwa cyo gutabara aba baturage, hibandwa ku kubashumbusha isakaro ry’amabati.

Gusa bunavuga ko abaturage  bagomba kugira uruhare rw’ibanze mu guhangana n’ibiza, cyane cyane mu kubikumira  kuko hari nk’abazirika ibisenge by’inzu mu buryo bworoheje ntibibibuze gutwarwa n’umuyaga iyo uje ari mwinshi

Imvura ivanze n’urubura ndetse n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yanangije imwe mu miyoboro w’amashanyarazi n’inyubako z’ibyumba by’amashuri abanza mu Kagari ka Rwanzekuma mu Murenge wa Cyanzarwe na hegitari 15 z’ibirayi n’ibishyimbo byendaga kuba uruyange muri uyu murenge. Na ho mu murenge wa Busasamana bihana imbibi, hasenyutse inzu 12 z'abaturage, hangirika na hegitari zirenga 10 z'imirima.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage