Yanditswe Jan, 16 2022 14:14 PM | 10,585 Views
Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali,
yitabye Imana aguye murwa mukuru Bamako ku myaka 76.
Umuryango we watangarije ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko yaguye iwe mu rugo, kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.
Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi na Colonel Assimi Goïta mu mwaka wa 2020, nyuma yo kubujyaho mu 2013.
Nyuma
yo guhirikwa, uyu mugabo yafunzwe iminsi 10 n’agatsiko k’abasirikare, nyuma
yaje kurekurwa ku gitutu cy’amahanga agumishwa iwe mu rugo.
Keïta yahiritswe nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi aho yari ahanganye n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we bari batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru