Yanditswe Jul, 16 2019 18:37 PM | 9,151 Views
Abaturage mu Ntara
y’Iburasirazuba barishimira ko ubworozi bw’inka buhakorerwa bwavuguruwe
bukarushaho kubabyarira inyungu, bitandukanye no hambere aho babonaga umusaruro
muke utarashoboraga kubateza imbere.
Mu Karere ka Nyagatare kimwe no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange higanje ubworozi bw’inka. Mu myaka 25 ishize ubu bworozi bwagiye burushaho gutera imbere.
Kuva mu mwaka wa 2008 aborozi mu Karere ka Nyagatare bafite uruganda rutunganya amata. Ni uruganda bishimira kuko bavuga ko rwahinduye byinshi mu bworozi bwabo, usibye kugemurira uruganda bakabona amafaranga bemeza ko byanatumye bavugurura ubworozi bakoraga mbere
Karani Jean Damascene ni umworozi wo mu karere ka Nyagatare avuga ko mu myaka 25 ishize Leta yabafashije ku buryo umukamo wabo wabagiriye akamaro.
Yagize ati “Kera bakamaga banywa ariko ubu hari amajyambere yandi, dufite ubuyobozi bwiza butubwiriza budufasha, Leta iduha aho dutwara amata ikadushakira amasoko, bakaduha igiciro cyiza cyera ntago byabagaho.umuntu yaragiraga ku gasozi akanywa amata ye ntagurishe.”
Ibi bishimangorwa na mugenzi we witwa Muhirwa Jean d’Amour, ugira uti “Kera inka warakamaga ukabona litiro 3 yaba ari nk’igitangaza ukabona litiro 4 ariko ubungubu inka y’inzungu wagaburiye iguha umusaruro ushimishije,ubu ukama utwara ku ruganda, ukwezi kwashira ukabonera amafaranga icyarimwe.”
Ubusanzwe mu Rwanda ubworozi bwakomwaga mu nkokora n’ibihe by’izuba bitewe no kubura ubwatsi bw’amatungo. Hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba ariko ntibagikangwa n’impeshyi kuko bigishijwe guhunika ubwatsi bubagoboka mu bihe by’izuba bigatuma umusaruro ukomeza kwiyongera.
Ubuyobozi bw’intara buvuga ko uko umusaruro w’ubworozi wiyongera ari na ko hatekerezwa uko wabyazwa inyungu kurushaho
Mufurukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagize ati “Turateganya ko twagira uruganda rw’amata y’ifu ibyo biri muri gahunda,turateganya uruganda rw’inyama mu karere ka Nyagatare,hari uruganda dufite mu karere ka Bugesera ariko turateganya ko rugomba kwaguka,mu karere ka Bugesera muri Gako ubungubu naho harimo ubworozi bwa kijyambere bukomeje kuzamuka kuburyo duteganya ko mu minsi ya vuba tuzaba twatangiye no kohereza inyama mu bihugu byo hanze.”
Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba habarirwa inzuri zigera ku bihumbi 10, iyi ntara ikaba iniharira 40% by’inka zose ziri mu Rwanda. Kuvugurura ubworozi, kubuteza imbere no kongerera agaciro umusaruro wabwo byarushaho guteza imbere abaturage mu Burasirazuba bw’u Rwanda ariko na none bikazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Jean Damascene MANISHIMWE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru