AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Iburasirazuba: Ingabo zo muri EAC ziri kuvura abaturage ku buntu

Yanditswe Jun, 30 2019 15:25 PM | 13,128 Views



Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bazahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

Ni igikorwa gihuza ingabo zo mu karere, kibaye ku nshuro ya kabiri kizwi nka EAC CIMIC (Civili Military Cooperation Medical Outreach) gihuriwemo n’ingabo zituruka mu bihugu bya  Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda ndetse n’u Rwanda.

Izi ngabo zose ziri mu bitaro by’uturere 4 two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaganga bo  mu Ngabo za Kenya bari kwakira abarwayi mu bitaro by’akarere ka Rwamagana, ab’Ingabo za Tanzania bari mu bitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, ab’Ingabo za Sudani y’Epfo bari ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare na ho abaganga b’Ingabo za Uganda bakaba baherereye ku bitaro by’Akarere ka Bugesera biri mu mujyi wa Nyamata.

Aha hose izo ngabo z'ibyo bihugu zirafatanya n’ingabo zo mu bitaro Bikuru bya Gisirikari by’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa hizihizwa ku nshuroya 25 Umunsi wo Kwibohora uzizihizwa tariki 4 Nyakanga 2019 mu Rwanda nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango w'Afrika y'iburasirazuba ishinzwe ubutwererane, inama  yateranye tariki 6 Mata 2019 muri Tanzania.

                        Umusirikare wa Uganda avura impinja

Col Dr Jean Chrysostome KAGIMBANA ukuriye Ibitaro Bikuru bya Gisirikari by’u Rwanda avuga ko aya ari amahirwe yo kugirango ingabo zo mu karere zungurane ubumenyi butandukanye kandi zirusheho kwagura umubano.

Yahamagriye abaturage kugana aba baganga muri iki cyumweru ngo badacinwa n’amahirwe kuko hari inzobere mu buvuzi butandukanye zibavurira ubuntu.

Mu karere ka Rwamagana ahari ingabo za Kenya (KDF), Col Dr Justino Muinde avuga ko iki ari igikorwa kigenda kizenguruka mu karere hose nyuma y’uko umwaka ushize cyabereye muri Uganda, bityo kizakomereza n’ahandi mu mwaka utaha.

Yagize ati “Turi muri iki gikorwa cy’ubumwe  bw’ingabo zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, uyu ni umurimo ugaragaza ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu. Ni inshuro ya kabiri twitabiriye iki gikorwa inshuro ya mbere twari muri Uganda, ubu turi mu Rwanda, tuzakomeza duhinduranya mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu by’uyu muryango.”


Mu Karere ka Bugesera aho Ingabo za Uganda zavuraga abaje ku bitaro bya Nyamata, Col Dr Joseph Asea waje aziyoboye yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kubaka ugushyira hamwe kw’ingabo zo mu karere kugira ngo intego za EAC zishobora kugerwaho.

Yongeraho ko biri kugenda neza mu buryo bwa kivandimwe kuko ngo biyumva nk’aho ari bamwe akanashimira igihugu cyabakiriye n’uburyo abarwayi bafashwa kubona serivisi baje gushaka.

Kuva muri Mata uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa mu iterambere ry’abaturage kizwi nka ‘RDF Citizen Outreach Programme’, aho ingabo zikora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Abanyarwanda nk’uko zibisabwa n’itegeko.

Abarwayi bagera ku 137,900 ni bo biteganyijwe ko bazaba bamaze kuvurwa mu gihugu hose kugeza iki gikorwa gisoje.

                        Umusirikare wa Tanzania asuzuma umurwayi

Inkuru ya Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura