Yanditswe Feb, 10 2022 19:05 PM | 34,570 Views
Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere mu Ntara y'Iburasirazuba (JDAF) riratangaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2021/2022 ryashoye miliyari zikakaba 31 zamafaranga y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y'abaturage mu turere tugize iyi ntara.
Icyakora mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara yabereye mu Karere ka Nyagatare, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abaturage, kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza uruhare bakwiye kugira mu bibakorerwa.
Ibikorwa birimo kwegereza abaturage amazi meza no koroza imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Girinka , ni bimwe mu byashyizwemo imbaraga n’abafatanyabikorwa mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba.
Mu gihe hari abo icyorezo cya Covid-19 cyagiye gikoma mu nkokora bigatuma ubukungu bwabo busubira inyuma, bamwe mu bafatanyabikorwa bavuga ko iki ari cyo gihe nyacyo cyo kubafasha kwigobotora ingaruka zatewe n’iki cyorezo.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, miliyari zikabakaba 31 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo abatanyabikorwa b’uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bashoye mu bikorwa bizamura imibereho y’abayituye, ari na yo nkingi yihariye hafi kimwe cya kane cy’aya mafaranga.
Icyakora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza ko hakenewe imbaraga z’aba bafatanyabikorwa mu kurushaho kwegera umuturage no kumufasha gusobanukirwa neza uruhare akwiye kugira mu bimukorerwa.
Dr Usta Kaitesi uyobora uru rwego, avuga ko imyumvire y’abaturage ari imwe mu nzitizi zikomeye ku iterambere ari na yo mpamvu hakenewe by’umwihariko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guhindura iyo myumvire.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bwo bushima uruhare rw’aba bafatanyabikorwa mu iterambere, ariko bukabasaba gukomeza gushyira imbere ubufatanye ndetse no kunoza imikorere n'imikoranire kugira ngo iterambere ry'iyi ntara rirusheho kwiyongera. Kugeza ubu muri iyi ntara habarurwa abafatanyabikorwa mu iterambere basaga 300.
Valens NIYONKURU
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
8 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru