AGEZWEHO

  • Sena ihangayikishijwe n'impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi – Soma inkuru...
  • Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima – Soma inkuru...

Iburasirazuba: JDAF yasabwe kongera imbaraga mu kwegera abaturage

Yanditswe Feb, 10 2022 19:05 PM | 34,140 Views



Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere mu Ntara y'Iburasirazuba (JDAF) riratangaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2021/2022 ryashoye miliyari zikakaba 31 zamafaranga y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y'abaturage mu turere tugize iyi ntara.

 Icyakora mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara yabereye mu Karere ka Nyagatare, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  rwabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abaturage, kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza uruhare bakwiye kugira mu bibakorerwa.

Ibikorwa birimo kwegereza abaturage amazi meza no koroza imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Girinka , ni bimwe mu byashyizwemo imbaraga n’abafatanyabikorwa mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba.

 Mu gihe hari abo icyorezo cya Covid-19 cyagiye gikoma mu nkokora bigatuma ubukungu bwabo busubira inyuma, bamwe mu bafatanyabikorwa bavuga ko iki ari cyo gihe nyacyo cyo kubafasha kwigobotora ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, miliyari zikabakaba 31 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo abatanyabikorwa b’uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bashoye mu bikorwa bizamura imibereho y’abayituye, ari na yo nkingi yihariye hafi kimwe cya kane cy’aya mafaranga. 

Icyakora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere  rugaragaza ko hakenewe imbaraga z’aba bafatanyabikorwa mu kurushaho kwegera umuturage no kumufasha gusobanukirwa neza uruhare akwiye kugira mu bimukorerwa. 

Dr Usta Kaitesi uyobora uru rwego, avuga ko imyumvire y’abaturage ari imwe mu nzitizi zikomeye ku iterambere ari na yo mpamvu hakenewe by’umwihariko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guhindura iyo myumvire.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na bwo bushima  uruhare rw’aba bafatanyabikorwa mu iterambere, ariko bukabasaba gukomeza gushyira imbere ubufatanye ndetse no kunoza imikorere n'imikoranire kugira ngo iterambere ry'iyi ntara rirusheho kwiyongera. Kugeza ubu muri iyi ntara habarurwa abafatanyabikorwa mu iterambere basaga 300.

Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyagatare: Abahinzi babangamiwe n’udusimba twangiza imyaka

Nyagatare: Bubakiwe uruganda rw'ibigori ariko rumaze imyaka 2 rudakora

Nyagatare: Abaturiye umupaka barishimira serivisi z'ubuzima bahawe

Nyagatare-Gatsibo: Aborozi biyemeje kuvugurura ubworozi bw’inka z’um

Impinduka zazanywe n’ibitaro bya Gatunda umukuru w’igihugu yahaye ab

Bamwe mu batuye Nyagatare bataka kutagira amazi kandi barishyuye za mubazi