Yanditswe Feb, 13 2021 10:31 AM | 56,252 Views
Umuyobozi mushya wa Kaminuza y' u Rwanda Prof Lyambabaje
Alexandre aratangaza ko iyi kaminuza yifuza ko yazana impinduka mu buzima
bw'abaturarwanda, hashingiwe ku bumenyi, ikoranabuhanga n'umuco. Ibi
yabitangaje ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha hagati ye n'uwari uyiyoboye
by'agateganyo Dr Malimba Musafiri Papias.
Ni ihererekanyabubasha ryakorewe imbere ya Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.
Umuyobozi mushya wa Kaminuza y'u Rwanda Prof Ryambabaje Alexandre avuga ko mu mihigo ye, avuga ko azibanda cyane ku gucunga nzeza no kubungabunga umutungo wa mbere w'ibanze wa kaminuza ari bo banyeshuri,akita ku barimu abafasha kuzuza neza inshingano zabo uko bikwiye kandi hakanakorwa neza politiki yo kuzamura mu ntera abagejeje igihe cyabyo, gutanga serivisi inoze ku bagana iyi kaminuza, ariko kandi ibi byose bikazagendera mu mirongo migari ine nk'uko uyu muyobozi abisobanura.
Yagize ati “Tuzateza imbere uburezi, guteza imbere ubushakashatsi, gukora ku buryo habaho ikoranabuhanga kandi tukanareba ko buri Munyarwanda cyangwa buri muntu uri muri Kaminuza y'u Rwanda agira uruhare mu iterambere ry'aho ari, atuye cyangwa aho yiga.”
Prof Lyambabaje wanamenyekanye kandi akamamara cyane muri siporo y' u Rwanda cyane cyane mu mukino wa Volley Ball avuga ko urwego imikino iriho muri kamunuza rugomba kuzamuka hifashishijwe amashyirahamwe anyuranye y'imikno ari mu gihugu, ndetse bikanagera no ku rwego mpuzamahanga kandi mu mikino yose.
Ati “Ni ngombwa rero muri iyi myaka ko tureba imbogamizi zihari, byaba ibyo bibuga byaba ubushobozi, ngira n'amahirwe ko bamwe mu bayobozi b'imikino mu gihugu hari abagiye banyandikira bambwira ko biteguye gukorana na kaminuza, tuzafatanya rero twese turebe ko twateza imbere siporo.”
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko amavugururwa ari gukorwa muri Kaminuza y'u Rwanda akomeje harimo kuzuza inzego z'ubuyobozi, ariko kandi na none hanibandwa ku kubaka ubushobozi bwa kaminuza yigisha abanyeshuri basubiza ibibazo biri mu gihugu.
Ati “Amavugururwa ngira ngo murabizi ko tuyakomeje, turacyashaka ushinzwe ireme ry'uburezi n'ubushakashatsi kuko ubu uyu muyobozi ni we uzaba anabishinzwe b'agateganyo, ariko na none nk'uko mwabyumvise tugomba no kureba program dutanga muri kaminuza, ese zubatse zite? ese zirasubiza ibibazo dufite uyu munsi? Amavugurwa rero azajya muri program zigishwa ndetse no mu mikorere muri rusange.”
Kaminuza y’u Rwanda ibarirwamo abanyeshuri basaga ibihumbi 27. Icyicaro gikuru cyayo kiri mu Mujyi wa Kigali, ndetse ifite za koleji hirya no hino mu Gihugu.
Jean Claude KWIZERA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru