AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Iby’uburasirazuba bwa DRC biragana he?

Yanditswe Nov, 19 2022 18:43 PM | 374,595 Views



Abasesengura ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko bigoye ko aka gace kabona amahoro mu gihe abavuga ururimi rw'ikinyarwanda batarabona umutekano kandi bagakomeza guhohoterwa n’Ingabo za leta zifatanije n’indi mitwe harimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL.

Hashize amezi atanu umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, uyu mutwe umaze kwigarurira uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Abasesengura ibibera mu burasirazuba bwa congo bavuga ko habarirwa imitwe yitwaje intwaro isaga 120 ariko ubu umutwe wa M23 ni wo urimo kuvugwa muri iki gihe.

Mu cyumweru gishize umuhuza w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku kibazo cya Congo, uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasuye Kinshasa, nyuma ajya i Goma aho yasuye impunzi zakuwe mu byabo.

Nyuma y’ibiganuro yagiranye n’abakuru b’ibihugu yasohoye itangazo risa n’irimeze nk’ibtabaza. Muri iri tangazo hagaragaramo gusaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ndetse ukanava mu bice wafashe mbere y'ukwezi kwa 4 uyu mwaka.

Ku basesenguzi ibi byose bemeza ko bigaragaza ko ibintu bizakomeza kuba agatereranzamba mu gihe hatarebwa umuzi w'ibibazo by'umutekano muke mu burasizuba bwa congo.

Imyaka igera kuri 28 irashize uburasirazuba bwa Congo bukomeje kurangwamo ibibazo by'umutekano muke, ibi bikaba bisanishwa no kuba abasize bahekuye u Rwanda ariho bibereye bidegembya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir