AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Icumbi ‘One Dollar Campaign’ ryahaye icyizere cy'ubuzima abari barabuze aho bita iwabo

Yanditswe Apr, 06 2021 21:05 PM | 86,427 Views



Rumwe mu rubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi, rwabaye mu nyubako y'umushinga "One dollar Campaign" bashima Leta y'u Rwanda uburyo yabahaye icyizere cy'ubuzima bakabona aho kuba.

Ni inyubako y'amagorofa atanu iri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Yubatswe na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gufasha abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi kubona aho baba.

Bamwe barakuze bajya gushinga ingo zabo, abakiri mu mashuri bo baracyayibamo. Iyo uhageze mu masaha ya saa sita usanga bari gufatira hamwe ifunguro ndetse banaganira. Bemeza ko imibereho y'ubuzima bwabo yahindutse.

Havugimana Fabrice ati « Hano twarahageze twisanga mu rugo tubona abavandimwe tubona abamentor batuganiriza ibintu byinshi byiza, nkanjye najye naje niga mu wa kabiri muri univerisite muri St joseph i Nyamirambo engineering, bikangora kuko umwanya munini nawumaraga nshaka imibereho umwanya wo kwiga ukaba muto. Nageze hano rero, nabonye umwanya uhagije wo gutekereza neza. »

Umutoni Marie Merci "Twabaga mu ma ghetto kubera ko twari twaragiye ku ishuri, byabaga ari ikibazo kwishyura inzu, ariko nyuma nje aha imibereho yarahindutse cyane. Ni urugo rwiza, haba hari abavandimwe n'ababyeyi. "

Uwiringiyimana Emmanuel ati "Ndashimira FARG, nkashimira na Perezida wa Repubulika wadutekerejeho akatuzana muri iyi nzu, ni iby'agaciro kuko ubuzima twari tubayemo bwari butugoye cyane. Uzi kuba mu buzima ujya kwiga utagira aho utaha, wagira n'aho utaha ugakora imirimo yo mu rugo kugira ngo ubone aho urambika umusaya kugira ngo ejo wige, byabaga bigoye cyane; ugasanga abenshi ishuri barivamo bararitakaza, ariko aho twaboneye rino cumbi ni ahantu heza. Turarya, turaryama tukiga."

Munezero Clement w'imyaka 29 amaze umwaka umwe avuye muri uru rugo, ni nyuma yo kwiga amasomo y'ubwubatsi. Kuri ubu afite umugore n'umwana kandi Leta yamuhaye n'inkunga yo gutangiza umushinga.

Ati "Ndimo guteganyiriza umuryango wanjye kugira ngo nawo uzabeho neza, ariko ndashimira na leta kuko nyuma yo kuva muri One Dollar Campain hari ubufasha yaduhaye kugira ngo tugire icyo dukora twubake ubuzima. FARG yaduhaye miliyoni, ubu ndateganya gukora ibintu bijyanye n'ubucuruzi."

Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi (AERG) Muneza Emmanuel avuga ko uru rugo rwa ONE DOLLAR Campaign rwagiriye akamaro uru rubyiruko rwaburaga aho rutaha mu gihe ruvuye ku mashuri rugiye mu biruhuko.

Ati "Kwari ugukemura ikibazo cy'icumbi, hanyuma umwana akabasha kumenyera ubuzima bwo hanze. Rero bagiye basohoka, hari abarangije kaminuza, bagasohoka, ku ikubitiro hasohotse 84, FARG ibafasha kubona igishoro ngo bisange mu muryango nyarwanda, babaga mu rugo bafashwa byose, barangije amashuri bajya mu buzima bwo hanze, bafashwa mu mishinga iciriritse ngo bazamuke, hamaze gusohoka ibyiciro bibiri, abasigayemo ni abakiri ku ntebe y'ishuri."

Iyi nyubako y'umushinga "One Dollar Campaign " yatashywe muri 2014. Ku ikubitiro yahise yakira abanyeshuri 190, ariko bagenda bayivamo mu byiciro, bamwe bakajya kwikorera, ababonye akazi ndetse n'abagiye gushinga ingo zabo. Kuri ubu urubyiruko 42 rurimo abahungu 30 n'abakobwa 12 nibwo  rukiri mu mashuri  nirwo ruyisigayemo.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira