Yanditswe May, 09 2022 15:10 PM | 119,253 Views
Abafite inganda mu cyanya cyahariwe inganda mu karere
ka Nyabihu, batangaje ko kubona aho bashyira ibikorwa byabo hagutse byabafashije
kunoza akazi bakora, gusa abaturiye iki cyanya basanga hakenewe gushyiramo
ibikorwaremezo byorohereza abandi bashoramari bifuza gushyiramo inganda.
Uruganda rutunganya ifu ya kawunga Mutinyimana Shop Ltd ni rumwe mu nganda 3 zimaze kugera mu cyanya cyagenewe inganda mu
karere ka Nyabihu, giherereye mu murenge wa Mukamira
umuyobozi w’uru ruganda, Mutuyimana Djafet avuga ko gutinyuka nk’abashoramari bakaza gukorera mu cyanya cy’inganda byabahaye amahirwe yo gukora bisanzuye kandi bagategura igenamigambi ry’igihe kirekire ntacyo bikanga .
Nubwo ari icyanya kimaze kugeramo inganda 3 gusa, bamwe
mu baturage bo muri Nyabihu bavuga ko izo nganda zatanze akazi baca ukubiri
n’ubushomeri.
Ku rundi ruhande abaturiye iki cyanya bagaragaza ko kuba kidatunganijwe ngo gishyirwemo ibikorwaremezo by’ibanze bikurura abandi bashoramari ngo bazanemo inganda, ari igihombo kuko gifite hegitari zisaga 50.
Ni ikibazo bahuje n’abafitemo inganda kuko nabo bemeza ko ari imbogamizi ku
bashaka kuzanamo inganda.
Kugeza ubu muri iki cyanya harimo uruganda rukora ifiriti, urutunganya amata rwa Mukamira Dairy ndetse n’urutunganya kawunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette asobanura ko kuba hari
ibikorwaremezo bitarashyirwamo ngo byatewe n’ubushobozi butaraboneka.
Uyu muyobozi akomeza atanga icyizere ku bashoramari
bifuza kuzana inganda muri aka karere ka Nyabihu ko biteguye kubafasha.
Icyanya cy’inganda cya Nyabihu kimaze imyaka isaga 6
gishyizweho kuko cyatangiranye inganda 2 nini zaje muri gahunda y’uruganda
iwacu, yari igamije kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biboneka
mu duce izo nganda zubatswemo.
Ally Muhirwa
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru