Yanditswe Nov, 10 2021 17:04 PM | 71,102 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA cyatangaje ko icyanya cya Nyandungu (Eco Tourism Park) abantu bashobora kuruhukiramo, kizatangira gukora kumugaragaro mu Ukuboza uyu mwaka.
Nyandungu Urban Wetland Eco Tourism Park, ni icyanya cyo
kuruhukiramo kiri hagati y'Akarere ka Gasabo na Kicukiro gifite hegitari zisaga
120.
Iyo uhageze ubona urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanye, ibiti by'amako atandukanye birimo n'ibivamo imiti nk'umuravumba, igicuncu n'umubirizi.
Hari kandi amoko y'inyoni arenga 70.
Umuyobozi mukuru wa REMA, Kabera Juliet avuga ko iki gishanga kijya gutangira gutunganywa cyari cyaratangiye kwangirika.
Yagize ati "Dutangira kuhakorera hariho
igishanga cyangijwe cyane, bahakoreraga imirimo yo gucukura ibumba, ubuhinzi
butita ku kurengera ibidukikije, mbese igishanga cyari cyarakamutse."
Inzira z'abanyamaguru n'amagare, ubusitani, ibiyaga n'aho umuntu ashobora gufatira amafunguro biri muri iki cyanya.
Urusobe rw'ibinyabuzima aha Nyandungu rurimo kugaruka, ibi bikaba bigaragaza ko abantu bashobora kwidagadura udahutaje urwo rusobe.
"Dutangiye kubona bya binyabuzima byari byaratakaye byongeye kugaruka, turabona ibimera bihari, turabona inyoni zaragarutse dufite ubwoko bw'inyoni burenze 70 hano gusa, kandi iyi ni intangiriro ku mushinga umeze gutya uko iminsi igenda niko bya binyabuzima byari byaratakaye byongera kugaruka. Harimo utuyira tw'abanyamagare n'amaguru, iki ni igishanga ariko ni igishanga cyo mu mujyi hari ingo zihakikije, abantu bakeneye aho bidagadurira ariko turagira ngo tugaragaze ko ushobora kwidagadurira mu gishanga ariko utacyangije."
REMA ivuga ko tariki ya 1 Ukuboza uyu mwaka amarembo y'iki cyanya aribwo azugururwa kumugaragaro.
Yagize ati "Ntabwo harafungurwa ku mugaragaro ariko gahunda irahari yo kuhafungura mu Ukuboza uyu mwaka, rwiyemezamirimo uzaza kuhakorera agomba kuba ari umuntu wumva kubungabunga ibidukikije icyo ari cyo, ntabe ari umuntu uzi uko bacunga stade biratandukanye kuko hano hari ibikorwa bya siporo ariko biri mu gishanga. Niyo nyigo turimo ubu nyuma yaho tuzabona rwiyemezamirimo uzaza kuhakorera ibyo byose byo kwishyuza, ibyo byose bizagaragarira muri iyo nyigo irangiye."
Aha kandi hari ibinyabuzima bishobora gufasha abanyeshuri n'abashakashatsi.
Ni icyanya kizarangira gishowemo miliyari zisaga 6 Frw.
Kwizera John Patrick
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru