AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Icyerekezo 2020 gisigiye iki urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda?

Yanditswe Dec, 16 2019 09:27 AM | 2,961 Views



Abakurikiranira hafi ibijyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange basanga hari intambwe ifatika urwego rwo gutwara abantu rumaze gutera mu myaka hafi 20 ishize, bijyanye no kwegereza abagenzi imodoka kandi zifite ubushobozi. N’ubwo hari n’ibindi bigikenewe kuvugururwa.

Mu mwaka wa 2000 kugeza 2013, imodoka nto za mini bus zizwi nka twegerane ni zo zatwaraga abagenzi mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara. Zari zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 18 gusa.

Abakurikiranira hafi ibijyanye no gutwara abantu ndetse n'abakoresheje izo modoka bemeza ko zakoraga mu buryo bw'akajagari kuko ngo umushoferi yahinduraga ibyerekezo bitewe n'aho yumvise abagenzi.

Ibi ngo byiyongeraho umubyigano,urusaku rw'imiziki byose bigatuma abategaga izo modoka binubira serivise bahabwaga.

Ntukanyagwe Evariste utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko muri icyo gihe kugenda mu mudoka za rusange harimo ibibazo.

Ati “Byari ibibazo kuko habagaho guherezanya amafaranga, hakabaho abashoferi n'abakovayeri hakaba ubwo umukonvayeri ashobora kukwiba cyangwa akakujyana aho udashaka kujya.

Na ho Uwitonze Jeannette na we utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko wasangaga imodoka nto zatwaraga abagenzi, kenshi hari igihe babatendekaga bifatuma abantu bakora ingendo nabi.

Ati “Mbere hari igihe bashyiraga abantu benshi mu modoka ugasanga abaragenda babyigana n'imizigo bakabatsindagira cyane, ugasanga umuntu abuze umwuka ariko ubu ntakibazo umuntu agenda ahumeka neza. Mbere hari igihe abantu bazaga biruka babyigana niba waje kare bakagutanga cyangwa hashira umwanya hakaza imidoka itari ikwiriye gutwara abantu ikabatwara ariko ubu ibintu biri ku murongo.’’

                         Imodoka zizwi nka Twegerane zari zuzuye Umujyi wa Kigali

Bamwe mu bashoferi bakoraga akazi ko gutwara abantu muri icyo gihe na bo bahamya ko ako kajagari mu gutwara abantu katumaga bagirana amakimbirane n'abagenzi.

Umwe muri bo ni Rwamakuba John, ashimangira ko akazi bakoraga kabagamo akajagari gakokemeye, aho  ta kintu cyabaga kiri ku murongo.

Ati “Urabona impamvu habagaho akajagari umuntu yarazaga agasangaho umukarasi, komvayeri na shoferi ari abntu 3 bose bamuyobora, ikindi cya 2 ukuntu transport yari iyobowe harimo akavuyo kuko wasangaga  umuntu atisanga nk'uko ubu bimeze aho imodoka zapakiraga imodoka imwe irimo abantu 3 indi 10 indi 1 indi nta n’umwe urimo bose bakurura bakurura.”

Na ho mugenzi we Hakizimfura Ferdinand ati “Hari urusaku rwajyaga rubaho. Ugasanga umugenzi n'umushoferi ngo ntiwangaruriye naguhaye 5000 naguhaye 2000 ibyo urabona ko byacitse, ubu rero ukurikije uko Leta y'u Rwanda ibyifuza ku bijyanye na transport hari isanzure kandi hari umutuzo mu modoka, ikindi wasangaga imodoka ikorera aho ishaka hose ibyo hari imbogamizi byateraga umugenzi akayijyamo shoferi agahita akatira nko ku Kinamba ati njye sindenga hano, ariko ubu niba umuntu agiye i Nyabugogo cyangwa ku Kimironko iraza imugeze aho yagombaga kujya.”

                         Izi zakoreraga i Nyamirambo, zikabamo umuziki mwishi

Guhera muri 2013 impinduka zishingiye ku gutwara abantu mu buryo bwubahirije amabwiriza ni bwo zashyizweho. Mu Mujyi wa Kigali hashyinzwemo zone 4 zifitemo imihanda igera kuri 80, buri modoka ikamenya aho igomba kwerekeza ndetse amasaha yo gukora akaba guhera saa kumi n'imwe za mu gitondo kugeza saa tanu za nijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ikigo gitwara abagenzi RFTC Kihangire Bishop avuga ko izi mpinduka zaturutse ku nama bagiriwe n'Umukuru w'Igihugu mu 2011.

Ati “Ariko mu by'ukuri imikorere ya ATRACO itaragaragazaga icyerekezo n'intego mu kuvugurura umwuga wo gutwara abantu, kugeza muri 2011 ubwo umuyobozi mukuru w'igihugu cyacu, yasuraga abaturage Nyabugogo ariko higanjemo umubare munini w'abagize ATRACO ni ho havuye igitekerezo cy'uko ATRACO nk'ishyirahamwe ryavugururwa rikavamo amakoperative kugira ngo arusheho kunoza itwarwa ry'abantu muri rusange  ndetse n'umwuga wa transport.”


Imibare yerekana ko kuva mu 1995 kugeza mu 2013 mu Rwanda hari imodoka nto zizwi nka twegerane zatwaraga abagenzi zigera ku 1900 muri zo 900 zakoreraga mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigera ku bihumbi 3 kandi 70% byazo ni imodoka nini.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imihanda n'ubwikorezi kigaragaza ko imihanda ya kaburimbo yavuye ku birometero 816 mu 2000 igera ku birometero 1390.

Imikorere mishya yatangiye muri 2013 yakurikiwe no gutanga serivise hifashishinzwe imodoka nini zishobora gutwara abagenzi bagera kuri 30 ndetse n'izitwara abagenzi 70.

Abashoferi bagaragaza ko byagabanyije umubare munini w'imodoka zatezaga akajagari.

Jean de Dien Nzabamwita, Umuyobozi wa sosiyete Exel yagize ati ‘‘Tugitangira twe twatangiye muri 2011, twari dufite imodoka zo mu bwoko bwa mini bus zitwara abantu 18 icyo gihe twari dufite imodoka zitarenze 10 ariko ubu tugeze ku rwego rwo kuba dufite imodoka zo mu bwoko bwa coaster zigezweho zifite imyanya myiza ku buryo umuntu ajyamo agahagarara, umuntu ntabyigane n'uwo bicaranye ndetse n'izindi zo mu bwoko bwa bus zishobora gutwraa abantu 33.’’


Ikoranabuhanga mu kwishyura amafaranga y'urugendo, kugenzura ibinyabiziga uko birimo gukora mu kazi ndetse no gushyiramo utugabanyamuvuduko ni bimwe mu byatumye gutwara abantu muri rusange bihindura isura.

N’ubwo bimeze bityo ariko bamwe mu bagenzi basanga hari ibigikenewe kunozwa bishingiye ku masaha abantu bamara bategereje imodoka ku byapa.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rugaragaza ko gutwara abantu ubu bisobanurwa mu byiciro 3, aho icyiro cya mbere cyaranzwe n'akajagari cyarangiranye n'umwaka wa 2013. Icyicyiro cya 2 kibaba cyararanzwe no gushyira ku murongo imigendere y'abantu mu Mujyi wa Kigali n'intara zigize igihugu, ndetse n'icyiro cya 3 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo mu mwaka utaha wa 2020.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'iterambere ry’ubwikorezi muri RURA,  Asaba Emmanuel Katabarwa asobanura ko kubahiriza igihe imodoka zigomba kugerera ku byapa ari bimwe mu bishyizwemo imbaraga.

Ati ‘‘Buri zone tugira uwo tuyiha tugira ni’byo tumushinga biza kuzamura uburyo abantu bagendaga, ubu rero tukaba turimo gutegura icyiciro cya 3 ari cyo twise public transport generation 2 aho noneho haza serivisi iri hejuru ho, aho ujya ku cyapa uzi uti imodoka irahagerera igihe iki n'iki, bityo ntuze ku cyapa utazi igihe imodoka iri buhagerere ngo uze kuvuga ngo yatinze ku cyiciro nanone twifuza ko imodoka zitwara abantu benshi zihabwa priority kuko imodoka imwe idakwiye kugenda kimwe n'itwaye benshi.’’

Impinduka mu gutwara abantu icyiro cya 3 ari cyo kiswe transport generation 2 zizatangirana n'ukwezi kwa 5 umwaka utaha wa 2020. Izi mpinduka ngo zizazana n'imikorere mishya itanga serivisi ku gihe n'imodoka zifasha abafite ubumuga ndetse imibereho y'abashoferi ikitabwaho.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira