AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Icyiciro cya mbere cy’abimukira baturutse mu Bwongereza baragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe Jun, 14 2022 20:08 PM | 113,462 Views



Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza bagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma yaho ubutabera bw’u Bwongereza butesheje agaciro ubujurire bw’abagerageje kwitambika iyi gahunda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo biteganyijwe ko indege ya mbere izanye abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza igwa ku butaka bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahaye ikaze abo bimukira abizeza ko u Rwanda rwiteguye kuborohereza kubona aho batura haba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Yagize ati "Ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazahagera bazakirwa neza bitabweho, bafashwe  gutangira ubuzima hano. Tuzabafasha kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro harimo n’ubwunganizi mu by’amategeko n’ubusemuzi, bahabwe aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa bakeneye. Mu gihe hari uwasaba ubuhungiro hano mu Rwanda ntiyemererwe, azaba agifite amahirwe yo gusaba uburenganzira bwo gutura mu Rwanda mu buryo bukurikije amategeko kandi twakira abaturutse imihanda yose. Bityo rero aba mbere bazahagera bafite ubwisanzure bwo kuhaguma cg kugenda. Nibahitamo kuva mu Rwanda, kuko n’ayo ni amahitamo bafite,tuzabafasha gusubira mu bihugu byabo cg mu bindi byabemerera kubibamo mu buryo bukurikije amategeko. Gusa turizera ko bazishimira kuba mu gihugu cyacu, bagatera ikirenge mu cy’abandi benshi bahagiriye ubuzima bwiza."

Ntabwo umubare w’abimukira u Rwanda rwakira ku ikubitiro watangajwe, gusa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Philippe Habinshuti akavuga uko byamera kose igihugu cyiteguye kubakira.

Tariki 14 Mata uyu mwaka nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byatangaje ko byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, amasezerano ajyana no guteza imbere ubukungu.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ashimangira ko u Rwanda rutewe ishema n’ubu bufatanye bugamije gushakira umuti ikibazo cy’ingutu nk’iki kimaze kuba agatereranzamba ku Isi.

"Hari ikibazo cy’ubusumbane bukabije ku Isi mu bijyanye n’amahirwe yo kwiteza imbere. Niyo mpamvu urubyiruko rufata icyemezo cyo kwishora mu ngendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga rugiye gushaka imibereho. Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo gusa nkuko ikunda kugaragazwa n’itangazamakuru, ahubwo ni n’ahantu haboneka ibisubizo. Twishimiye kuba mu batanga ibisubizo muri gahunda nshya  igamije gukemura ikibazo cy’ingutu."

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe kigera ku myaka itanu u Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko