AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Icyiciro cya mbere cy'impunzi z'Abarundi zabaga i Mahama zahungutse

Yanditswe Aug, 27 2020 09:52 AM | 139,255 Views



Bamwe  mu  mpunzi z'Abarundi zatahutse kuri uyu  wa Kane bishimiye  ko bongeye gusubira mu gihugu cyabo bashimira u Rwanda rwabacumbikiye imyaka 5.

Tariki 27 Kanama 2020  ifunguye urugendo rwo gutahuka ku mugaragaro ku mpunzi z'Abarundi. Mu nkambi ya Mahama, abiyandikishije gutahuka ku mugaragaro, batangiye  kwinjira mu modoka  saa kumi  n'imwe za mu gitondo. Mbere yo kwinjira muri bisi za Kompanyi nyarwanda RITCO zahawe  akabyiniriro ka NDI UMUNYARWANDA, babanzaga gukaraba umuti usukura intoki.

Bakigera mu modoka, bahise bashyikirizwa amafunguro ndetse n'amazi yo kunywa. 

Saa tatu  z'amanywa ni bwo bisi  zishoreranye ziyobowe na polisi, zasohotse mu nkambi ya Mahama.

Aho zanyuraga mbere yo kugera hanze y'inkambi, imihanda yabaga ikikijwe na zimwe mu mpunzi zisigaye mu nkambi zahitaga zizamura amaboko zigasezera kuri bagenzi babo.

Abasezeye ku buhunzi bari bamazemo  imyaka 5, bashushe nk'abagaragaza ko hari ipaji nshya ifungutse mu buzima  bwabo. Bahishuye ko bifuza imibanire  myiza hagati y'igihugu bari barahunze  n'icyabacumbikiye.

Bakigera ku mupaka wa Nemba, Abarundi batahutse babanje kuzuza ibisabwa abinjira n'abasohoka.

Ubuyobozi bw'u Rwanda bwari buhagararariwe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayumba Olivier bwashyikirije abayobozi b'u Burundi bari bayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wahise asaba ko n'abandi bataratahuka bagaruka mu gihugu.

Abayobozi bo mu Burundi bahise bakira  abatahutse ndetse bashyikiriza bamwe muri bo ibendera nk'ikimenyetso cyo kubaha ikaze.Icyakora ntibyashobokeye  abanyamakuru bo mu Rwanda kugirana ikiganiro (interview) n'abayobozi ku ruhande rw'u Burundi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayumba Olivier yashimangiye ko gutahuka bikorwa ku bushake. 

Umuyobozi  wungirije uhagarariye HCR mu Rwanda, Boubkar Bamba yavuze ko itahuka ry'aba barundi ryakozwe mu bwumvikakane bw'igihugu n'uyu umuryango abigaragaza nk'ubushake bwiza bwa politiki.

Uretse abaturutse mu nkambi hari abandi babarurwa muri 400 baje ku mupaka baza kwemererwa gutahuka n'umuyobozi bw'igihugu cyabo nk'uko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yabibwiye abanyamakuru. 

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutahuka  ku mpunzi z'Abarundi kizakomeza mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku biganiro byahuje abahagarariye ibihugu byombi na HCR.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 70, izisaga ibihumbi 60 ziri mu Nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira