Yanditswe Aug, 27 2020 09:52 AM | 139,255 Views
Bamwe mu mpunzi z'Abarundi zatahutse kuri uyu wa Kane bishimiye ko bongeye gusubira mu gihugu cyabo bashimira u Rwanda rwabacumbikiye imyaka 5.
Tariki 27 Kanama 2020 ifunguye urugendo rwo gutahuka ku mugaragaro ku mpunzi z'Abarundi. Mu nkambi ya Mahama, abiyandikishije gutahuka ku mugaragaro, batangiye kwinjira mu modoka saa kumi n'imwe za mu gitondo. Mbere yo kwinjira muri bisi za Kompanyi nyarwanda RITCO zahawe akabyiniriro ka NDI UMUNYARWANDA, babanzaga gukaraba umuti usukura intoki.
Bakigera mu modoka, bahise bashyikirizwa amafunguro ndetse n'amazi yo kunywa.
Saa tatu z'amanywa ni bwo bisi zishoreranye ziyobowe na polisi, zasohotse mu nkambi ya Mahama.
Aho zanyuraga mbere yo kugera hanze y'inkambi, imihanda yabaga ikikijwe na zimwe mu mpunzi zisigaye mu nkambi zahitaga zizamura amaboko zigasezera kuri bagenzi babo.
Abasezeye ku buhunzi bari bamazemo imyaka 5, bashushe nk'abagaragaza ko hari ipaji nshya ifungutse mu buzima bwabo. Bahishuye ko bifuza imibanire myiza hagati y'igihugu bari barahunze n'icyabacumbikiye.
Bakigera ku mupaka wa Nemba, Abarundi batahutse babanje kuzuza ibisabwa abinjira n'abasohoka.
Ubuyobozi bw'u Rwanda bwari buhagararariwe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayumba Olivier bwashyikirije abayobozi b'u Burundi bari bayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wahise asaba ko n'abandi bataratahuka bagaruka mu gihugu.
Abayobozi bo mu Burundi bahise bakira abatahutse ndetse bashyikiriza bamwe muri bo ibendera nk'ikimenyetso cyo kubaha ikaze.Icyakora ntibyashobokeye abanyamakuru bo mu Rwanda kugirana ikiganiro (interview) n'abayobozi ku ruhande rw'u Burundi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayumba Olivier yashimangiye ko gutahuka bikorwa ku bushake.
Umuyobozi wungirije uhagarariye HCR mu Rwanda, Boubkar Bamba yavuze ko itahuka ry'aba barundi ryakozwe mu bwumvikakane bw'igihugu n'uyu umuryango abigaragaza nk'ubushake bwiza bwa politiki.
Uretse abaturutse mu nkambi hari abandi babarurwa muri 400 baje ku mupaka baza kwemererwa gutahuka n'umuyobozi bw'igihugu cyabo nk'uko Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yabibwiye abanyamakuru.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutahuka ku mpunzi z'Abarundi kizakomeza mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku biganiro byahuje abahagarariye ibihugu byombi na HCR.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 70, izisaga ibihumbi 60 ziri mu Nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.
Jean Pierre KAGABO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru